skol
fortebet

Urupfu rw’umuraperi Nipsey Hussle waraye arashwe rwashenguye imitima y’ibyamamare

Yanditswe: Monday 01, Apr 2019

Sponsored Ad

Umuraperi Ermias Asghedom uzwi cyane ku izina rya Nipsey Hussle w’imyaka 33 yaraye yishwe, arasiwe mu mujyi wa Los Angeles n’abagizi ba nabi bamurashe amasasu menshi mu gatuza.

Sponsored Ad

Uyu muraperi wigeze gushyirwa ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bya Grammy Awards,yarasiwe imbere y’iduka rye ry’imyenda mu Mujyi wa Los Angeles Kuri iki Cyumweru taliki ya 31 Werurwe 2019, ahagana saa cyenda n’iminota 20 z’igicamunsi ku isaha ya Los Angeles.

Uyu mwicanyi yahise ahunga nyuma yo kurasa abantu 3 barimo uyu Nipsey Hussle we agahita ahasiga ubuzima mu gihe aba bantu 2 bari kumwe bo bahise bajyanwa kwa muganga ndetse ngo bameze neza.

Uyu mwicanyi ntaramenyekana ndetse polisi ya LA yavuze ko nta muntu n’umwe uratabwa muri yombi akekwaho ubu bwicanyi.

Mu masaha make mbere y’uko apfa Hussle yanditse kuri twitter ye ati “Kugira abanzi benshi ni umugisha.”

Urupfu rwa Hussle rwababaje ibyamamare bitandukanye birimo Rihanna,Drake,Kendrick Lamar,Lebron James,John Legend n’abandi benshi banditse ubutumwa kuri twitter zabo bagaragaza agahinda batewe n’urupfu rw’iki cyamamare.

Uyu muraperi yari umufana w’ikipe ya LA Lakers ndetse inshuro nyinshi yabaga ari ku kibuga Staples Center yagiye kuyifana ariyo mpamvu nayo yashyize hanze ubutumwa bwo kumuzirikana.

Hussle wamenyekanye mu ndirimbo FDT, yatangiye umuziki wa Rap mu mwaka wa 2000 aho yakoranye indirimbo na Snoop Dogg, Kendrick Lamar, Diddy,Drake, YG n’abandi batandukanye.







Ibyamamare bitandukanye byababajwe n’urupfu rwa Hussle

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa