skol
fortebet

Dore urutonde rw’abahanzi 10 bo muri Uganda b’inkandagirabitabo ’batize neza’[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 20, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru y’abahanzi bagorwa cyane n’ururirimi rw’ icyongereza kubera ko batabonye amahirwe yo kurwiga neza bityo ubu bikaba byarabagizeho ingaruka aho magingo aya batamazwa cyane n’ icyongereza mu gihe batumiwe mu biganiro kuri Televiziyo abo hanze barimo Eddy Kenzo , Big Eye , Sheila Don Zella, Gravity Omutujju , Bad Black ndetse n’abandi.

Sponsored Ad

Eddy Kenzo

Eddy Kenzo ni umwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Uganda ndetse babaye igihe kirekire ku muhanda ari inzererezi gusa kubera impano yo yaje kumugira uwo ariwe aba umuhanzi ukomeye aho magingo aya afite inzu tunganya umuziki yise Big Talent ,Amakuru avugako Eddy kenzo yize amashuri abanza gusa ndetse ari nayo ntandaro yatumye atamenya indimi mpuzamahanga zirimo icyongereza aho mu myaka hacicikanye inkuru ivugako Eddy kenzo kubera ko atazi icyongereza azaserukirwa n’umunyarwenya Anne Kansime mu gitaramo cyo gutanga ibikombe aho umujyanama mukuru we yavugaga ko icyongereza azi kidahagije ku buryo yakwihagararaho mu ruhame.

Babaritah

Babaritaha nawe n’ umuhanzikazi wo muri Uganda aho yatahuwe ko icyongereza cye gicocamye ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye yise ‘Akatijjo’ ndetse akaza gukorana ikiganiro na Televiziyo ya NBS aho yabajijwe kubijyanye n’indirimbo ye impamvu yayihimbye bamwe bagatungurwa no kumva atangiye kuvanga icyongereza acucikiranya amagambo .

Bryan White

Umugabo kuri ubu ufatwa nk’umukire wa mbere muri Uganda ndetse akaza ku rutonde rw’abasitari batazi icyongereza , ibi byamenyekanye ubwo uyu muherwe kuri televiziyo ubwo yagorwaga no kwisobanura ndetse no gusobanurira abamukurikira ibijyanye na Foundation yashinze yo gufasha abana ,bamwe aho bavuze ko bishoboka kubera ko yamaze igihe kinini mu gihugu cya Italy aho atabashaga gukoresha icyongereza cyane .

Daggy Nice

Daggy wahoze ari umu Dj akabivamo ndetse bamwe bakabona ko ashoboye niko kumuha akazi ko gukora ikiganiro cyiswe NTV Da Beat aho yakoreshaga ururimi rw’ ikigande gusa yirukanwe ku kazi nyuma yuko bamuhaye ikiganiro azajya akora mu rurimi rw’icyongereza birangira kimunaniye ahita ahagarikwa ku kazi.

Sheila Don Zella

Don Zella wahoze wakundana n’umuhanzi witwa Ibrahim Mayanja uzi nka Big Eye yarafte ikibazo cyo kuvuga icyongereza mu biganiro byose yatumirwagamo aho byatumye ashaka umuntu uzi icyongereza wajya amuhagararira kuri za Televiziyo mu rwego rwo gutanga amakuru mu biganiro bikoresha ururimi rw’icyongereza.

Gravity Omutujju

Gereson Wabuyi uzwi nka Gravit ni umuhanzi ukomeye muri Uganda nawe yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi batazi ururimi rw’icyongereza kubera ko yacikishije amashuri ye atize neza ngo yihugure mu bijyanye n’indimi aho yahise yibera umwana wo kumuhanda bimuviramo kutamenya icyongereza.

Bad Black

Umwe mu bagore bakize mu gihugu cya Uganda nawe ni umwe mu bagore batazi neza ururimi rw’icyongereza aho yatanze amafaranga arenga miriyari y’amashiringi yo muri Uganda mu rwego guhemba umwarimu wo muri Kaminuza ngo amwigishe icyongereza neza , mu gihe ubusanzwe yakundaga gukoresha cyane ururimi rw’ikigandehaba mu itangazamakuru.

King Saha

Umuhanzi wakunzwe mu ndirimbo nyinshi zitandukanye avugaa ko yagowe cyane no kumenya icyongereza kuko ubwo yatangiraga umuziki byamusabye ko asubira kwiga kugirango amashuri ye atazapfa ubusa kubera ko nta mpamya bushobozi afite mu bijyanye n’indimo aho kuri ubu ari umwe mu bakoresha neza icyongereza .

Mathias Walukagga

Nawe ni umuhanzi ukorera umuziki we muri Uganda ndetse yagawe cyane ubwo yashyiraga indirimbo ye nshya yise ‘Ndikibulirani’ bamwe bavuze ko icyongereza kirimo gipfuye ndetse ibi bikanengwa n’umwarimu we wamwigishije avugako amwigisha n’ubundi yari umuswa .

Twasoza tubabwira ko kubera icyo kibazo cyo kutamenya kuvuga icyongereza byatumye bamwe mu bahanzi bashaka abantu bazi kwigisha neza uru rurimi kugira ngo babigishe neza indimi mpuzamahanga zirimo Icyongereza n’Ikiswahili.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa