Urutonde rw’ abahanzi bafite amafaranga menshi ku isi mu mwaka wa 2018
Yanditswe: Saturday 10, Mar 2018
Urutonde rw’ abahanzi bakize ku isi turaza gusangamo Madona, Paul McCartney,Dr Dree, Celine Dion, Puff Daddy, Mariah Carey ndetse n’ abandi.
Ku isi ugenda usangaho abakire batandukanye haba mu bikorera ku giti cyabo cyangwa abahanzi baririmba ku giti cyabo , ibi kandi byemezwa na zimwe mu ndirimbo bagiye bakora zigakunda na benshi bitewe n’ akayabo k’ amafaranga baba barinjije babikesha muzika , uru ni urutonde rw’ abahanzi bakize ku isi babikeza kuba bakora ibikorwa bijyanye na muzika . (...)
Urutonde rw’ abahanzi bakize ku isi turaza gusangamo Madona, Paul McCartney,Dr Dree, Celine Dion, Puff Daddy, Mariah Carey ndetse n’ abandi.
Ku isi ugenda usangaho abakire batandukanye haba mu bikorera ku giti cyabo cyangwa abahanzi baririmba ku giti cyabo , ibi kandi byemezwa na zimwe mu ndirimbo bagiye bakora zigakunda na benshi bitewe n’ akayabo k’ amafaranga baba barinjije babikesha muzika , uru ni urutonde rw’ abahanzi bakize ku isi babikeza kuba bakora ibikorwa bijyanye na muzika .
1.Madonna Ciccone
Umuhanzi Madonna ayoboye urtonde rw’ abahanzi ku isi bafite amafaranga menshi aho afite agera kuri miriyoni $800 z’ amadorali .
2. Paul McCartney
Umuhanzi Paul McCartney ubusanzwe ukora injyana zigenda gahoro yaje ku rutonde rw’ abahanzi 10 bafite amafaranga menshi kurusha abandi ku isi aho afite miriyoni $660 z’ amadorali .
3. Andre Romelle Young (Dr Dre)
Umutunganya muziki ukomeye ndetse akaba akuriye uruganda rukora ibikoresho bitandukanye birimo Beat Electronic yaje ku rutonde rw’ abaherwe ku isi mu bahanzi bahatuye aho afite akayabo ka miriyoni $650 z’ amadorali
4. Sean John Combs (Diddy, Puff Daddy)
Umuraperi Puff Daddy ndetse akaba n’ umunyemari ukomeye muri Amerika ndetse akaba yaraje ku rutonde rw’ abahanzi baririmba hiphop bakomeye ku isi kandi bafite amafaranga menshi aho afite miriyoni $640 z’ amadorari .
5. Celine Dion
Umucuranzi w’ indirimbo zituje Celine Dion wakunzwe mu ndirimbo z’ igifaransa yaje ku rutonde rw’ abahanzi bafite amafaranga menshi ku isi mu mwaka 2018 aho afite miriyoni 630$ z’ amadorali .
6. Paul David Hewson (Bono)
Umuhanzi David Hewson yaje afite akabakaba hafi miriyoni 590$ ngo asatire umuhanzi Celine Dion nubwo urujyendo rukigoye
7. Mariah Carey
Umuhanzi Mariah Care nawe ari mu bahanzi bafite amafaranga ku isi aho afite miriyoni $520
$ z’amadorali .
$520
8. Shawn Corey Carter (Jay-Z)
Umuhanzi ndetse akaba n’ umuraperi wakunzwe mu njyana ya Hip Hop ariwe Jay-Z nawe yaje ku rutonde rw’ abahanzi bafite amafaranga menshi ku isi aho afite miriyoni 520$ z’ amadorali
9. Sir Elton Hercules John
Umuhanzi Elton John wakunzwe mu njyana zikunzwe yaje ku rutonde rw’ abahanzi bafuite amafaranga menshi babikesha umuziki aho afite miriyoni $450 z’ amadorali
10. Beyoncé Knowles-Carter
Beyonce umufasha wa Jay-z nawe yaje ku mwanya wa 10 mu bahanzi bafite amafaranga menshi aho afite agera kuri miriyoni 440 z’ amadorali .
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *