skol
fortebet

Urutonde rw’ abahanzi bafite amafaranga menshi ku isi mu mwaka wa 2018

Yanditswe: Saturday 10, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Urutonde rw’ abahanzi bakize ku isi turaza gusangamo Madona, Paul McCartney,Dr Dree, Celine Dion, Puff Daddy, Mariah Carey ndetse n’ abandi.
Ku isi ugenda usangaho abakire batandukanye haba mu bikorera ku giti cyabo cyangwa abahanzi baririmba ku giti cyabo , ibi kandi byemezwa na zimwe mu ndirimbo bagiye bakora zigakunda na benshi bitewe n’ akayabo k’ amafaranga baba barinjije babikesha muzika , uru ni urutonde rw’ abahanzi bakize ku isi babikeza kuba bakora ibikorwa bijyanye na muzika . (...)

Sponsored Ad

Urutonde rw’ abahanzi bakize ku isi turaza gusangamo Madona, Paul McCartney,Dr Dree, Celine Dion, Puff Daddy, Mariah Carey ndetse n’ abandi.

Ku isi ugenda usangaho abakire batandukanye haba mu bikorera ku giti cyabo cyangwa abahanzi baririmba ku giti cyabo , ibi kandi byemezwa na zimwe mu ndirimbo bagiye bakora zigakunda na benshi bitewe n’ akayabo k’ amafaranga baba barinjije babikesha muzika , uru ni urutonde rw’ abahanzi bakize ku isi babikeza kuba bakora ibikorwa bijyanye na muzika .

1.Madonna Ciccone

Umuhanzi Madonna ayoboye urtonde rw’ abahanzi ku isi bafite amafaranga menshi aho afite agera kuri miriyoni $800 z’ amadorali .

2. Paul McCartney

Umuhanzi Paul McCartney ubusanzwe ukora injyana zigenda gahoro yaje ku rutonde rw’ abahanzi 10 bafite amafaranga menshi kurusha abandi ku isi aho afite miriyoni $660 z’ amadorali .

3. Andre Romelle Young (Dr Dre)

Umutunganya muziki ukomeye ndetse akaba akuriye uruganda rukora ibikoresho bitandukanye birimo Beat Electronic yaje ku rutonde rw’ abaherwe ku isi mu bahanzi bahatuye aho afite akayabo ka miriyoni $650 z’ amadorali

4. Sean John Combs (Diddy, Puff Daddy)

Umuraperi Puff Daddy ndetse akaba n’ umunyemari ukomeye muri Amerika ndetse akaba yaraje ku rutonde rw’ abahanzi baririmba hiphop bakomeye ku isi kandi bafite amafaranga menshi aho afite miriyoni $640 z’ amadorari .

5. Celine Dion

Umucuranzi w’ indirimbo zituje Celine Dion wakunzwe mu ndirimbo z’ igifaransa yaje ku rutonde rw’ abahanzi bafite amafaranga menshi ku isi mu mwaka 2018 aho afite miriyoni 630$ z’ amadorali .

6. Paul David Hewson (Bono)

Umuhanzi David Hewson yaje afite akabakaba hafi miriyoni 590$ ngo asatire umuhanzi Celine Dion nubwo urujyendo rukigoye

7. Mariah Carey

Umuhanzi Mariah Care nawe ari mu bahanzi bafite amafaranga ku isi aho afite miriyoni $520
$ z’amadorali .
$520

8. Shawn Corey Carter (Jay-Z)

Umuhanzi ndetse akaba n’ umuraperi wakunzwe mu njyana ya Hip Hop ariwe Jay-Z nawe yaje ku rutonde rw’ abahanzi bafite amafaranga menshi ku isi aho afite miriyoni 520$ z’ amadorali

9. Sir Elton Hercules John

Umuhanzi Elton John wakunzwe mu njyana zikunzwe yaje ku rutonde rw’ abahanzi bafuite amafaranga menshi babikesha umuziki aho afite miriyoni $450 z’ amadorali

10. Beyoncé Knowles-Carter

Beyonce umufasha wa Jay-z nawe yaje ku mwanya wa 10 mu bahanzi bafite amafaranga menshi aho afite agera kuri miriyoni 440 z’ amadorali .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa