skol
fortebet

Urutonde rw’abahanzi nyarwanda batunze imodoka utamenya irengero ryazo[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 18, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Mu myaka yashize bamwe mu bahanzi nyarwanda bagenderaga mu modoka nziza kandi zihenze gusa magingo aya bamwe batega moto iyo bagiye mu bitaramo batumiwemo ubu hakaba hibazwa aho izo modoka zagiye.Abo bahanzi bashyirwa mu majwi barimo Riderman , Nizzo ,Bruce Melody ndetse n’abandi.

Sponsored Ad

Nizzo Kaboss

Ku mwanya wa mbere turasangaho umuhanzi Nizzo Kaboss wo mu itsinda rya Urban Boyz ni umwe mu bazwiho kwiyitaho cyane ,ari mu bahanzi bambere baguze imodoka nziza yo mu bwoko bwa Celca, iyi modoka Nizzo akiyigura inkuru yatashye mu Itangazamakuru ko umusore wiviriye i Huye aje i Kigali gukora umuziki watangiye kumusekera Nyuma y’iminsi mike uyu muhanzi aguze iyi modoka ntabwo yongeye kuyigaragaramo ahubwo yatangiye kujya muya mugezi we Safi gusa abakurikiranira hafi umuziki nyarwanda ntibahaye ntibamenye irengero ry’iyi modoka ndetse ntiyabibazwaho.

Bruce Melody

Bruce Melody ni umusore wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye ndetse wasinye amasezerano mu inzu zitanduknaye zifasha abahanzi zirimo Super Level ikindi nuko uyu muhanzi yakunzwe na benshi bikamuhesha amahirwe yo kujya mu marushanwa arimo PGGSS ndetse agashinga studio ye ku giti cye yise ‘Igitangaza’, ndetse akagura imodoka ihenze ndetse ikora n’amateka dore ko hari inkuru ziherekejwe n’ amashusho agaragaza abafana be batangariye imodoka yaguze, Nyuma y’iminsi mike ayigendamo inkuru yasesekaye mu bitangazamakuru ivuga ko Bruce Melody yakoze impanuka imodoka yaguze bituma ayijyana mu gusa abantu bari biteze ko agiye kuyikoresha ikagaruka yabaye mudyedye gusa kuva icyo gihe bamwe ntibongeye guca iryera muhanzi agenda muri iyi modoka ya Benz aho bamwe bibaza niba yarayigurishije gusa isigaye mu mitwe y’bamwe bavuga ko ‘ Bruce Melody yatunze ya modoka ya Benz.’ Muri iyi minsi uyu muhanzi akunze kugaragara yateze Tax Voiture.

Humble G

Manzi James uzwi nka Humble Gizzo mu myaka yatambutse yaguze imodoka itari isanzwe muri Kigali, mu binyamakuru binyuranye hasohotse inkuru ko uyu musore yaguze imodoka y’ikinege muri Kigali Bivuze ko yari yihariye kandi koko yari yihariye ntabwo zari nyinshi. Humble G yayiryoshyemo biratinda , Umwaka wa 2016 wegereje nibwo imodoka ya Humble G abantu batangiye kumenya ko atakiyigendamo, bamwe bavugaga ko iri mu igaraje abandi bakavuga ko yayigurishije nta makuru afatika yabaga ahari ndetse nawe ntiyigeze akunda kugaruka ku iherezo ry’imodoka ye.

Jay Polly

Uyu muraperi mu myaka mike ishize yaguze imodoka ya Lexus biba inkuru ko ari umwe mu bahanzi batunze imodoka nziza kandi ihenze, iki gihe uyu muhanzi yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko yageze ku nzozi ze dore kari indirimbo yari yarakoze cyera akaririmbamo ko afite inzozi zo kuzatunga iyi modoka .

Guhera mu mwaka wa 2015 uyu muhanzi ntiyakunze kugaragara muri iyi modoka mu gihe hari inkuru zivuga ko yayigurishije ariko we akavuga ko hari ababikira yayikodesheje ndetse ko yiteguye kuyisubirana amasezerano bari bafitanye narangira. Siko bagenze rero kuko magingo aya iyi modoka imaze kuba amateka kuri Jay Polly utakiyigaragaramo ndetse inkuru zigakomeza guhamya ko yayigurishije nubwo we atabikozwa.

Riderman

Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman nkuko azwi muri muzika, mu myaka ishize uyu yaguze imodoka yanditswe mu binyamakuru binyuranye nk’umuhanzi wari ubashije kwigurira akamodoka keza mu mujyi wa Kigali nubwo hari n’abandi bari bazifite ariko yari intambwe idasanzwe kuri uyu musore uvuka mu kamenge ku Kimisagara , Nyuma y’inkuru z’igurwa ry’iyi modoka Riderman yaje gukora impanuka ikomeye yatumye imodoka ye yangirika, baramufunga mbega bimubera ibyago bikomeye. Uyu muhanzi kuva iyo modoka ye ihenze yakwangirika ntabwo yigeze yongera kuyigaragaramo bivuze ko atarakiyifite dore ko amakuru yavugaga ko yagonze moteri ndetse bamwe bagahamya ko uyu muhanzi yaba yaranze kuyikoresha ahubwo agahitamo kuyigurisha uko yari imeze bakamuha make. Urebye Riderman muri iyi minsi akunze kwigendera muri Tax Voiture binavugwa ko afite izitari nke mu mihanda y’i Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa