skol
fortebet

Urutonde rw’ abahanzi nyarwanda bavugisha ukuri kurusha abandi

Yanditswe: Wednesday 21, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Abahanzi bo mu Rwanda bavugisha ukuri kurusha abandi ni Am G The Black , Safi Madiba , Tom Close , Riderman.
U Rwanda rumaze kugwiza abahanzi benshi mu gihe bamwe muribo bakunze kurwanga no kuvugisha mu itangazamakuru ndetse bagasubiza ubona ko bashize amanga kandi bigaragara ko bakoresheje ukuri.
Muri abo bahanzi turasangamo:
Am G The Black Hakizimana Aman uzwi nka Am G The Black ni umuhanzi nyarwanda ukora injyana ya HipHop aza ku rutonde rw’ abahanzi bo mu Rwanda bavugisha ukuri mu (...)

Sponsored Ad

Abahanzi bo mu Rwanda bavugisha ukuri kurusha abandi ni Am G The Black , Safi Madiba , Tom Close , Riderman.

U Rwanda rumaze kugwiza abahanzi benshi mu gihe bamwe muribo bakunze kurwanga no kuvugisha mu itangazamakuru ndetse bagasubiza ubona ko bashize amanga kandi bigaragara ko bakoresheje ukuri.

Muri abo bahanzi turasangamo:

Am G The Black

Hakizimana Aman uzwi nka Am G The Black ni umuhanzi nyarwanda ukora injyana ya HipHop aza ku rutonde rw’ abahanzi bo mu Rwanda bavugisha ukuri mu biganiro atumirwamo kuri radiyo ndetse ni umusore udakunda gushishira inzika mu gihe afitanye n’ umuntu amakimbirane.

Safi Madiba

Niyibikora Safi uzwi ku kabyiniro ka Safi Madina ni umuhanzi uririmba injyana ya Rnb nawe yashyizwe ku rutonde rw’ abahanzi nyarwanda bavugisha mu bibazo akunda kubazwa mu Itangazamakuru ndetse no mu buzima bwe busanzwe.

Tom Close

Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close n’ umwe mu bahanzi nyarwanda benshi bafatiraho urugero kubera igihe amaze muri muzika ndetse no gutwara igikombe cya PGGSS ku nshuro yayo ya mbere ,uyu mugabo arangwa no kubahiriza igihe ahantu hose yatumiwe ndetse no gusubiza ibibazo byose abajijwe atarya indimi kandi avugisha ukuri.

Riderman

Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman benshi bafata nk’ umwami wa Hip Hop nyarwanda ni umugabo wubatse kandi urangwaho no kugira ukuri mu bikorwa byose akora birimo , ibiganiro agirana n’ Itangazamakuru , kudahishira amafuti , dore ko abandi bamufata nk’ umujyanama kubwo kurangwa n’ ukuri.

Senderi Internation Hits

Senderi International Hit umuhanzi uzwiho udushya turimo kugaburira abantu ibihaza mu bitaramo akora , kwambara imyenda y’ abagore ,yashyizwe mu majwi y’ abahanzi bavugisha ukuri bitewe n’ amarangamutima yabo , bije nyuma yuko mu minsi yashize yasabye imbabazi abategura PGGSS ko bamushyira mu irushanwa kubera ko inzara imyishe akongera gufata ku mafaranga , ibi byose byahishuye ko Senderi avugisha ukuri.

Hari n’ abandi bahanzi batashyizwe kururu rutonde rw’ abavugisha ukuri kubera ko rimwe na rimwe bakunze kwimana amakuru mu igihe bayabajijwe bityo bigatuma bafatwa nk’ abanyabinyoma .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa