skol
fortebet

Urutonde rw’abakire 8 bambere ku isi batigeze bakandagira mu ishuri

Yanditswe: Thursday 22, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Abakire 8 batigeze bakandagira mu ishuri turasangamo John D. Rockefeller, Henry Ford , Amancio Ortega , Kirk Kerkorian ndetse n’ abandi.
Benshi muri iyi si dutuye bibwira ko gukira gukira bigomba kuba warize, biravukanwa, umurage cyangwa se amahirwe, aho usanga ababigezeho bakubwira ko nawe wabigeraho uramutse ukoze cyane. Mu gihe wowe ukiri kwiga ushakashaka ubuzima, hari abantu bakize nyamara batararangije amashuli yabo, hato hari nabandi batayize. Iyo urebye usanga batuye mu bihugu (...)

Sponsored Ad

Abakire 8 batigeze bakandagira mu ishuri turasangamo John D. Rockefeller, Henry Ford , Amancio Ortega , Kirk Kerkorian ndetse n’ abandi.

Benshi muri iyi si dutuye bibwira ko gukira gukira bigomba kuba warize, biravukanwa, umurage cyangwa se amahirwe, aho usanga ababigezeho bakubwira ko nawe wabigeraho uramutse ukoze cyane. Mu gihe wowe ukiri kwiga ushakashaka ubuzima, hari abantu bakize nyamara batararangije amashuli yabo, hato hari nabandi batayize. Iyo urebye usanga batuye mu bihugu byateye imbere, bifite ubuhanga kandi bituwe cyane .Aho muri ibi gihugu na nzozi zo gukira ubinyujije mu mashuli, ahubwo twe abanyafurika tugihigisha ubukire twiga amashuri menshi mu rwego rwo kugirango tuzabone akazi kaduha amafaranga.

Tugiye kubagezaho urutonde maze wiyumvire uko bamwe babaye abakire kandi batarigeze biga amashuri menshi.

1.John D. Rockefeller

Mu buryo buri wese yatangazwa no kumva ko umukire wa mbere mu gihugu cya leta zunze ubumwe za amerika (USA) yarangirije amashuli ye mu cyiciro cyamashuli yisumbuye. John D. Rockefeller washinze uruganda rukomeye rwa petrol (Standard Oil Company) ubu rwabarwa muri miliyali 340 z’amadorari ya Amerika. John D. Rockefeller amaze kurangiza amashuli ye yisumbuye ku myaka 16 gusa yafashe igihe gito cyo kwiga ibijyanye no kubaka ibitabo muri kamenuza gusa. Bikaba bitaramusabye kujya gushakisha ubumenyi Usibye gutangira gukora, akoresheje ubumenyi bwe nubuhanga bwe.

2. Henry Ford

Henry Ford umugabo wakoze uruganda rw’imodoka zizwi kw’izina rye “Ford”. Henry Ford akaba yaravuye iwabo afize imyaka 16 gusa, akaba yarasize isambu ya se n’amatungo. Henry Ford akaba yari afite impano y’ubukanishi ndetse yahise akora mu iduka rigurisha ama mashine. Akaza no kuba ushinzwe iby’ubwubatsi bwa ma mashine mu kigo “Edison Illuminating Company”, uyu akaba nyuma Ahagana mu 1896 akaba yarakoze imodoka ye ya mbere. Ubutunzi bwe ubu bushobora gukabakaba miliyali 199 z’amadorari Amerika.

3. Amancio Ortega

Ku myaka ye 14, Amancio Ortega yavuye mu ishuli atangira kugenda asaba akazi muri buri duka ryo mu cyaro yabagamo. Ahagana mu mwaka wi 1975 nibwo yashinze “ZARA” icyari kuba uruganda rw’imideri rutanyeganyezwa ku isi iyo haza gushyirwaho imbaraga zikomeye. Ubu akaba ari umukire ukomeye mu gihugu cya esipanye “spain” mu rurimi rwicyongereza n’ubutunzi bubarirwa muri miliyali 74 z’amadorari ya Amerika.

4. Kirk Kerkorian

Kirk Kerkorian akaba yarahagaritse ishuli ageze mu mwaka wa 8, yakinnye umukino w’itera makofi, akaba yararwanye inambara y’isi ya kabiri ari umutwazi w’indege. Byatangiye agura agace k’ubutaka mu mujyi wa Las Vegas mu mwaka wi 1962, aho byamutwaye imyaka 7 gusa agatangira MGM (Grand Las Vegas) ihoteri ikomeye cyane muri uwo mujyi. Akaba yarapfuye abarirwa ubukire miliyari 4 z’amadorari y’amerika.

5. Francois Pinault

umukire wa gatanu ku rutonde mu gihugu cy’ubufaransa nyiri Gucci, Christie’s, auctioneers, Samsonite na Puma. Akaba yaracishije amashuli ye yigenga mu mwaka wi 1947, akaba yarakuwemo nuko abanyeshuli biganaga bamubyinaga ku mubyimba kubera ubukene yabayemo. Akaba yarakoze mu nzu ya se yakiraga imbaho zo kubaka ubu ikaba ibarirwa mu mafaranga agana kuri miliyali 13 z’amadorari ya Amerika n’imyanya irenga 2,000 y’ubugeni.

6. David H. Murdock

David H. Murdock wavuye mu ishuli ageze mu mwaka wa 9 yakoze kuri sitasiyo yitanga gas kugeza ubwo yashyizwe mu gisirikare mu 1945. Nyuma yo kuva mu ntambara y’isi ya kabiri, David H. Murdock yaguze umushinga we wa mbere “a Dinner in Detroit”. Yarakoze aho mu mezi make yinjije amadorari 700 gusa. Mu 1985, yafashe “Castle & Cooke” muri Hawaii yari ikuriye uruganda rw’imbuto. Uru ruganda rukaba rwarabaye uruganda rukomeye rutanga imbuto n’imboga kw’isi.

7. Richard Branson


Umugabo umwe mu bagabo banditswe mu bitabo by’abakire ku isi, Sir Richard Branson yarakubititse arwaye indwara ya dyslexia yamuteye no kuva mu ishuli ku myaka 16. Nyuma yaje gushing umushinga we wa mbere wari ushingiye ku nyandiko “Student Magazine”, uyu mushinga wari gukomera ubamo na z’abahanzi. Mu gihe cye cya kazi yabonye imishinga igera kuri 500 yavuzwe ko ikabakaba miliyali 5 z’amadorari ya Amerika.

8. Joe Lewis

Joe Lewis, umukire uri mu icumi ba mbere mu bwami bw’abongereza yavuye mu ishuli ku myaka 15 agiye gufasha se mu kazi ko gutanga serivise nibindi nkabyo. Muri ishyirahamwe rye “Tavistock”, Lewis yinjiza amafaranga avuye mu nganda zirenga 200 harimo n’ikipe mwese muzi yo mu bwongereza Tottenham Hotspur hamwe na za resitora zigera ku 135 muri leta zunze ubumwe za Amerika nahandi henshi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa