skol
fortebet

Urutonde rw’ abantu 10 batangaje ku isi udashobora gukeka niba babaho

Yanditswe: Saturday 10, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Urutonde rw’ abantu batangaje ku isi turasangamo umugabo urya ibyuma ,umugabo ufite ubwanwa burebure, umugore mugufi ku isi, umugore unanutse ku isi , umugabo ufite umunwa muremure ku isi ndetse n’ abandi.
Nubwo dutuye ku isi hari ibikorwa bigenda biberaho nubwo abantu batabashaka kubimenya byose . Aho usanga habaho abantu bafite impano zitandukanye aho rimwe na rimwe bazihemberwa kubera ko ntawundi uzifite ibi bigatuma bamampara ku isi hose kubera utu dushya badahuriyeho n’ abandi . (...)

Sponsored Ad

Urutonde rw’ abantu batangaje ku isi turasangamo umugabo urya ibyuma ,umugabo ufite ubwanwa burebure, umugore mugufi ku isi, umugore unanutse ku isi , umugabo ufite umunwa muremure ku isi ndetse n’ abandi.

Nubwo dutuye ku isi hari ibikorwa bigenda biberaho nubwo abantu batabashaka kubimenya byose . Aho usanga habaho abantu bafite impano zitandukanye aho rimwe na rimwe bazihemberwa kubera ko ntawundi uzifite ibi bigatuma bamampara ku isi hose kubera utu dushya badahuriyeho n’ abandi .

1.Umugore ugororotse ku isi

Umugore w’Umurusiyakazi Julia Gunthel afite impano idasanzwe yo kuba agororotse kurusha abandi ku isi dore ko uyu mu gore ashobora kwihina nk’ inzoka ndetse ntagire ikibazo agira na kimwe ku mubiri we .

2.Umugabo arya ibyuma

Umugabo w’ umufaransa uzwi ku izina rya Michel Lotito afite impano idasanzwe yo kurya ibyuma ndetse no kubicagagura ku buryo niyo wazana icyuma kimeze gute ashobora kugishona akoresheje amenyo ye afata nk’ impano Imana yamuhaye nk’ umutungo.

3.Umugabo ufite umunwa mu nini ku isi


Francisco Domingo umugabo ufite umunwa mu nini ku isi aho ashobora gufata agacupa kajyamo Red Bul akagashyira mu kanwa ke ,nawe akomeje kujyenda atangaza abantu ku isi kubera iyi mpano ye yo kugira umunwa mu nini kurusha abandi .

4. Umugore ufite munda hato ku isi

Pensioner Cathie Jung ufite munda hangana na 15in (38cm) akomeje akaba yarahawe igihembo gitangwa na Guiness Record kubera kugira munda hato kurusha abandi bantu babaho ku isi .

5.Umugore ufite amabere manini ku isi


Mayra Hills umugore ukomoka mu Budage afite impano idasanzwe yo kugira amabere manini ku isi.

6.Umugore ufite umusatsi ufite imbaraga zidasanzwe.

Asha Rani umugore ukomoka mu buhinde akaba afite impano yo kugira umusatsi udasanzwe aho yahawe akabyiniro ka ‘The Iron Queen’ kubera kugira imbaraga zidasanzwe aho azicyesha umusatsi we , aho ashobora gukurura cyangwa guterura ibintu biremereye yifashishije umusatsi we Imana yamuhaye .

7.Umugabo wakoze umubiri kurusha abandi ku isi.

Umugabo w’ umunye brazil Romario Dos Santos ubusanzwe wamenyekanye ku isi kubera uburyo yakoze umubiri aho afatwa nk’ umugabo ufite umubiri udasanzwe kuva isi yabaho.

8. Umugabo ufite amaherena kurusha abandi ku isi

Umunya Dortmund Rolf Buchholz wamampaye kubera kwishyiraho amaherena menshi ku mubiri we akomeje guca agahigo k’ umuntu wakoze ibidasanzwe mu mateka y’ isi kubera amaherena yishyizeho arenga 453 ku mubiri we.

9.Umugabo ufite ubwanwa burere ku isi

Ram Singh Chauhan umugabo wahawe igikombe cy’ umugabo ufite ubwanwa burebure ku isi aho bungana na (14 feet) aho kuri ubu amaze imyaka 56 abuteretse kugirango bukure akomeje ajye atwara igikombe .

10.Umugore mugufi ku isi

Jyoti Amge umuhindekazi ufite ubugufi budasanzwe aho afte santimetero of 62.8 (2 ft 0.6 in) akaba yaratwaye igikombe cy’ umuntu mugufi ku isi mu marushanwa ya Guiness Record

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa