skol
fortebet

Urutonde rw’ ibihugu 15 ku isi bikorerwamo uburaya bwemewe n’amategeko

Yanditswe: Monday 05, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Umurimo w’ uburaya benshi bafata nka kirazira hari ibihugu bitandukanye ku isi byagiye bibona ko abawukora bahabwa akato ndetse rimwe na rimwe babangamirwa kubera uyu murimo bakora wo gucuruza igitsina cyabo , kuri ubu hari ibihugu bitandukanye byahaye rugari abakora umurimo wo kwicuruza ndetse bashyirirwaho amategeko njyenderwaho n’ ibyo buri wese ushaka kuwukora agomba kuba yujuje akabona gutangira akazi .
IBYO UMUKOBWA AGOMBA KUBA YUJUJE :
kuba nta ndwara nimwe arwaye . kuba afite (...)

Sponsored Ad

Umurimo w’ uburaya benshi bafata nka kirazira hari ibihugu bitandukanye ku isi byagiye bibona ko abawukora bahabwa akato ndetse rimwe na rimwe babangamirwa kubera uyu murimo bakora wo gucuruza igitsina cyabo , kuri ubu hari ibihugu bitandukanye byahaye rugari abakora umurimo wo kwicuruza ndetse bashyirirwaho amategeko njyenderwaho n’ ibyo buri wese ushaka kuwukora agomba kuba yujuje akabona gutangira akazi .

IBYO UMUKOBWA AGOMBA KUBA YUJUJE :

kuba nta ndwara nimwe arwaye .
kuba afite aho abarizwa ( Adress Location )
kuba azi gusoma no kwandika
kuba ari hejuru y’ imyaka 19 y’ amavuko
kwirengera ibibazo byose azahura nabyo mu gihe akora uburaya .

Dore urutonde rw’ ibihugu 15 ku si bibarizwamo uburaya bwemewe n’ amategeko mu gihugu batuyemo.

1. New Zealand

Mu gihugu cya New Zealand kuva mu mwaka wa 2003 bamaze gushyiraho amategeko ngenderwaho ku ndaya zose zikora aka kazi ko kwicuruza aho umukobwa wese ushaka gukora aka kazi ajya muri Leta agapimwa ku bushake ko na ndwara nimwe y’ umubiri afite agahita ajya gutangira akazi .

2. Australia

Mu gihugu cya Australia cyamaze kubona ko uburaya bukomeje kwiyongera hashyizeho koperative zijyanye no gucunga ndetse no kujyenzura imikorere y’ indaya muriki gihugu aho bashyiraho ibiro bikuru ushobora kujya kureba aba bakobwa bicuruza cyangwa ukaba wahamagara kuri nimero batanze umukobwa akagusanga aho uri hose wabanje kwishyura .

3. Austria

Mu gihugu cya Austria akazi k’ uburaya gakorwa byemewe n’ amatego aho wiyandikisha ndetse bakagenzura niba utarwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo agakoko gatera Sida, ndetse ukaba ufite imyaka y’ kuva 19 ndetse ukajya utanga imisoro ya Leta buri kwezi ugahita wemererwa kujya mu mubare w’ indaya zemewe n’ amategeko kandi zibikora kinyamwuga .

4. Bangladesh

Mu gihugu cya Bangladesh nubwo abakobwa bemerewe gukora uburaya n’ abasore usanga bakora uyu murimo wo gushimisha abakobwa cyangwa abakobwa batagira abakunzi mu gihe uri umukobwa ukaba wumva ushaka umusore mukorana imibonano mpuzabitsina ushobora guhamagara umuhungu akaza mu gahuza ibitsina mwarangiza ukamwishura agahita akomeza ku kazi , icyo ukora naho ni ukwiyandikisha ugashyirwa ku rutonde rw’ abakora umwuga wo kwicuruza ugatangira akazi .

5. Belgium

Mu gihugu cya Belgium Nyuma yuko hakunzwe kuvugwa ibikorwa by’ ubugizi bwa nabi burimo , gufata abana ku ngufu ,mu gihugu hahise hatangizwa imbuga za interinet zitandukanye zihuza abantu bifuza gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe wifuza umukobwa cyangwa umuhungu baguhuza n’ umukobwa washimye bakakubwira amafaranga utanga ndetse na Konte uyoherezaho yamara kubageraho wa mukobwa agahita afata nzira akaza mugakora Imibonano mpuzabitsina .

6. Brazil

Muri Brazil uburaya bukorwa n’ uburenganzira bwa muntu mu gihe wumva ko ubishoboye kandi wabikora ubikunze , uhita utangira gukora mu gihe hari uduce dutandukanye tuzwiho kugira indaya nyinshi usanga ziteze abagabo ku muhanda ngo babacyure.

7. Canada

Kuva mu mwaka w’ 2014 mu gihugu cya Canada imwe muri leta zigize leta zunzu umwe za Amerika ,uburaya bukorwa n’ umuntu ku giti cye aho ndetse bikorwa mu buryo bw’ umwuga kuko indaya zaho zitanga imisoro kandi zibikora nk’ umwuga nubwo rimwe na rimwe usanga ziteze abagabo mu duce duteye ubwoba , nko kumahuriro y’ imihanda ndetse no mu mateme anyurwaho n’ imodoka .aho rimwe na rimwe usanga harabo imodoka zigonga mu masaha akuze bitewe n’ abatwara imodoka basinze cyangwa kuba yarigeze kubangamirwa n’ indaya .

8. Colombia

Muri Colombia umwuga w’ uburaya ukorwa byemewe n’ amategeko kuko leta yamaze gutanga uduce twihariye ushobora gusangamo abakobwa bakora kano kazi ko kwicuruza , utwo duce turimo Cartagena na Barranquilla .

9. Denmark

Mu gihugu cya Denmark uburaya bwemewe n’ amategeko kuko na leta ubwayo ifasha abantu batandukanye bifuza gukora kano kazi nko kubaha uburyamo mu buryo bwo kongera imisoro itangwa naba bakobwa bakora akazi ko kwicuruza ku bagabo .

10. Ecuador

Muri Ecuador mu majyepfo ya Leta zunzu ubumwe za Amerika uburaya bwemewe n’ amategeko kuko iyo ufashwe wakoze icyaha cyo gufata ku ngufu kandi hari abakobwa bacuruza igitsina urabihanirwa ,ibi byatumye buri mukobwa wese wifuza gukora uburaya ahabwa umwanya mu rwego rwo guca icyaha guhohotera ,cyangwa gufata ku ngufu .

11. France

Mu gihugu cy’ ubufaransa umurimo w’ uburaya wemewe n’ amategeko kuko abawukora akenshi usanga baba bahagaze kumuhanda mu masaha ya nimugoroba bategereje abasore ndetse n’ abagabo bifuza abakobwa , si byo gusa kuko tumwe mu tubari tubarizwa I parisi usanga hakunda gukorerwamo ibikorwa by’ urukozasoni ndetse rimwe na rimwe usanga baba barubatse amazu (Lodges) zishyurwa n’ abagabo bifuza gusambana n’ abakobwa mu gihe atifuza ko yamutahana murugo .Twakubwira ko muri kino gihugu ariho usanga hari abagabo baba baratandukanye n’ abafasha babo kubera ikibazo cyo gucana inyuma .

12. Germany

Mu gihugu cy’ ubudage itegeko ryo kwemerera ku mugaragaro abakora akazi k’ uburaya ryasohotse mu mwaka w’ 1927 aho abakora akazi ko kwicuruza batanga amafaranga y’ ubwishingizi ndetse n’umusoro ku nyungu mu gihe akora uburaya aya mafaranga ndetse ayishyurwa mu gihe cy’ izabukuru (pension) mu gihe atakibasha gukora uburaya kubera imyaka.

13. Greece

Greece n’ igihugu kibarizwa mu majyepfo y’ uburayi muri Balkans ,naho bakurikije amategeko y’ ubudage mu guha uburenganzira abakora umurimo wo kwicuruza .Umurimo wo kwicuruza ukorwa nkindi yose ndetse bakaba barabahaye uburenganzira busesuye bwo kujya kwa muganda kwisuzumisha uko bahagaze ntakiguzi basabwe .mu gihe yaba arwaye cyangwa yafashwe n’ indwara .

14. Indonesia

Muri indonesiya uburaya bw’ umuntu ku giti cye bufatwa nk’ inyungu z’ umuntu ku giti cye ndetse no kuzirengera ingaruka zizamubaho nyuma ndetse kirazira kuba umwana w’ umukobwa yakora uburaya hari undi umuhatiye ku bikora ikirenze ku ribyo nuko birahanirwa n’ amategeko .

15. Netherlands

Mu gihugu cy’ Netherlands hari agace kamwe kamaze kumenyekana kubera umurimo y’ uburaya aho abakobwa bicuruza bahurira hamwe umusore akaza agatoranya uwo ashaka abandi bagasigara aho , ikindi nuko muri kano gace usanga abakora uyu mwuga baba bazi amayeri yo kumvikana amafaranga n’ ushaka kugura umukobwa ku buryo umukobwa aba agomba kwirwanaho yishakira abakiriya .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa