skol
fortebet

Urutonde rwa telefone 10 zihenze ku isi mu mwaka wa 2018

Yanditswe: Friday 23, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Telefone zihenze ku isi mu mwaka wa 2018 turasangamo Diamond Rose iPhone, Supreme Goldstriker iPhone, iPhone 3G King’s Button, GoldVish Le Million ndetse n’ izindi.
Telephone zigezweho ‘Smartphones’ zimaze guhindura ubuzima bwa benshi, mu kazi akariko kose waba ukora, bivugwako buri muntu aba agendana mudasobwa mu biganza bye akora icyo ashaka mu gihe runaka ,Hari telefone nyinshi cyane zigaragara ku masoko kandi zifite ubushobozi bwo gukora ibintu biri kurwego rwo hejuru, kandi ubwiza bwazo (...)

Sponsored Ad

Telefone zihenze ku isi mu mwaka wa 2018 turasangamo Diamond Rose iPhone, Supreme Goldstriker iPhone, iPhone 3G King’s Button, GoldVish Le Million ndetse n’ izindi.

Telephone zigezweho ‘Smartphones’ zimaze guhindura ubuzima bwa benshi, mu kazi akariko kose waba ukora, bivugwako buri muntu aba agendana mudasobwa mu biganza bye akora icyo ashaka mu gihe runaka ,Hari telefone nyinshi cyane zigaragara ku masoko kandi zifite ubushobozi bwo gukora ibintu biri kurwego rwo hejuru, kandi ubwiza bwazo ndetse n’imiterere bituma zihenda ndetse zigurwa n’ abazifitiye ubushobozi.

1. Diamond Rose iPhone 4 32GB – 6,800,000,000 Rwf

Kuri uru rutonde rwa telefone 10 zihenze ku isi, iza kumwanya wa mbere ni Diamond Rose iPhone 4 32GB yakozwe na Stuart Hughes. Byatangajwe ko hafi iyi telefone yose ikozwe muri Diamonds, ndetse n’ikirango cya kompanyi Apple, kikaba kigizwe na diamonds zigera kuri 53 z’umugereka ndetse na diamonds z’akataraboneka akaba arizo zigize button usanga kuri iyi telefone. Kuba ikozwe mumabuye y’agaciro, nibyo bituma igiciro cyayo kizamuka kikagera kuri miliyari 6 n’ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda.

2.Supreme Goldstriker iPhone 3G 32GB – 2,720,000,000 Rwf

Supreme Goldstriker iPhone 3G 32GB ikorwa n’uruganda rukomeye ku isi kandi ruzwi mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga bihenze cyane, Apple, niyo iza ku mwanya wa 2. Iyi telefone ngendanwa ifite umwihariko utuma ihenda cyane, muribyo harimo; ikirahure cyegeranije neza gikozwe na 1-carat diamonds kandi telefone ifungiye muri garama 271 zikozwe muri zahabu, ikindi gituma ihenda ni button ikozwe muri 7.1-Carat diamond ariyo iha ubwiza budasanzwe iyi smartphone. Iyi telefone ikoreze no muyandi mabuye y’agaciro gakomeye adakunze kuboneka ku isi, aribyo bituma igura miliyari 2 n’ibihumbi 720 by’amafaranga y’u Rwanda.

3.iPhone 3G King’s Button – 2,000,000,000 Rwf

iPhone 3G King’s Button yatekerejwe n’umuntu ukomoka muri Austria, ikaba iri ku mwanya wa 3 ku rutonde rwa telefone zihenze cyane ku isi. Ikozwe na Diamons zigera kuri 138 iyi ikaba impamvu ituma iyi telefone ngendanwa ihenda cyane bituma iza muri Smartphones zihenze cyane ku isi. Home screes button ikozwe muri diamond y’umweru, umuhondo kimwe na zahabu ya rose byose bigize iyo button. Izo diamonds ndetse n’andi mabuye yagaciro agize iyi telefone, nibyo bihuzwa bikaza gutuma iba telefone ihenze cyane, aho igura agera muri miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

4.GoldVish Le Million – 1,105,000,000 Rwf

Muri ikigihe, telefone zikorwa ziba zifite byinshi cyane ziri bukorere uwayiguze, gusa GoldVish Le Million ni imwe muri telefone zihenze cyane kandi ikaba ari telefone yakorewe by’umwihariko kwitaba no guhamagara, gusa iza kumwanya wa 4 murik telefone zihenze cyane ku isi kuko igura akayabo k’amafaranga. Igiciro cyayo kirahanitse. Ikirahuri cy’iyi telefone gifite 4 inch, kandi iyi telefone yakozwe n’uwitwa Emmanuel Gueit uzwiho cyane mu gukora amasaha ndetse n’imitako ihenze cyane. Kubera guhenda cyane, byatumye Guiness World Records yayishyize muri telefone z’abakire batunze miliyoni nyinshi z’amadolari mu bufaransa, Cannes, mu kwezi kwa Nzeri, 2006.

5.Diamond Crypto Smartphone – 1,105,000,000 Rwf

Kimwe mubyo kompanyi zikora telefone zitaho, harimo gukora telefone zo kugiciro cyo hasi kuburyo zakigarurira isoko rinini cyane ku isi, ariko iyi telefone yakozwe na Kompanyi yo muri Moscow yo irahenze cyane. Hari impamvu nyinshi zituma iyi telefone ihenze cyane kurusha izindi nyinshi ku isi, ariko kimwe mubiza ku isonga ni umutekano ukomeye ino telefone ifite, iyi telefone ifite ubushobozi buhambaye bwo kukurinda kuba wakinjirirwa n’abajura bakoresha interineti cyangwa bwa butumwa bugufi bwo kubeshya bucicikana kumbuga nkoranyambaga cyangwa bwoherezwa kuri emails z’abantu. Imiringa 50 yakoreshejwe mu gukora iyi Smartphone, aribyo bituma igura igiciro gihanitse cy’afaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 1 n’ibihumbi 105.

6.Gresso Luxor Las Vegas Jackpot

Telefone ngendanwa Gresso Luxor Las Vegas Jackpot iza ku mwanya wa 6 muri telefone zihenze cyane ku isi, abahanga bavugako iyi telefone ari nziza kandi uyitwaye ko aba yumva afite ikintu cy’agaciro gakomeye mu ntoki ze. Ku ikubitiro ubwo yashyirwaga k’umugaragaro muri Switzerland muri 2005, diamonds zipima amagarama agera kuri 180 yakoreshwaga mukuyikora, naho inyuma ikaba ikoreshejwe ubwoko bw’igiti gikomoka muri Afurika, kimaze imyaka igera kuri 200, kikaba igiti gihenze cyane ku isi, hagakoreshwa n’ibindi byinshi cyane bitaboneka byoroshye kandi bihenze kubona kuri ino si. Ibi nibyo bituma igiciro cyayo kijya gusatira miliyoni 85 z’amafaranga y’u Rwanda.

7.Vertu Signature Cobla – 306,000,000 Rwf

Vertu Signature Cobla izwi nayo muri telefone zihenze cyane ku isi, Vertu ni kompanyi yakoreshwaga na kompanyi y’ikirangirire ku isi Nokia. Ubu bwoko bwa telefone budasanzwe, bivugwako bwamuritswe bwa mbere mu gihugu cy’ubushinwa. Hari amakuru avugako telefone 8 zo muri ubu bwoko arizo zakozwe gusa. Iyi Smartphone yagatangaza yubatswe n’abafaransa. Iyi telefone ikikijwe n’uruhu ry ‘inzoka yitwa Cobra, ikaba ifite igiciro cyayo cyihariye cy’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 306.

8.Black Diamond VIPN Smartphone – 255,000,000 Rwf

Iyi telefone Black Diamond VIPN Smartphone iza muri telefone zihenze cyane ku isi mu mwaka wa 2018. Iyi telefone yakozwe n’uruganda Sony Ericsson iyiha ubwiza butangaje kandi ni telefone nziza yagaragaza ko ufite amafaranga menshi, yatashyizwe kumugaragaro na Joren Goh. Ifite umwihariko nko gugira detailing mirror, polycarbonate mirror na LED technology. Ikirahure cyayo gikoze neza cyane mu buhanga bw’abakozi b’indashyikirwa b’uruganda Sony, ikaba ikikijwe k’umpande na Zahabu. Hamwe nubu bwiza ndetse n’imiterere idasanzwe, iyi telefone igura amafaranga agera kuri miliyoni 255 z’amafaranga y’u Rwanda.

9.iPhone Princess Plus – 149,940,000 Rwf

Mu mwaka wa 2005 ubwo yakorwaga, byavugwagako ntamuntu numwe ku isi uzayigura, kugeza ubwo umenyamari ukomoka mu gihugu cy’Uburusiya yayiguze imugeraho mu mwaka wa 2008. Ibyo byose byaterwaga n’agaciro gahanitse iyi telefone yaguraga, ikaba igurwa amafaranga y’u Rwanda ajya kugera kuri miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda. Raporo zatanzwe zivugako iyi telefone ibice byayo bimwe bihujwe hakoreshejwe zahabu, aribyo biyiha ukubengerana gutangaje mumaso y’abayireba kandi kubera zahabu, bituma iba telefone ikomeye cyane.

10.Vertu Signature Diamond – 74,800,000 Rwf

Vertu Signature Diamond iyi telefone irahenze cyane kandi ifite umwihariko ugereranije n’izindi telefone. Vertu izwi cyane kubera ari telefone yo kwishimisha ndetse yatuma abantu babona ko ufite amafaranga menshi cyane. Iyi telefone ngo yakozwe n’intoki aho kuba yarakozwe n’imashini nk’uko mu mwaka wa 2005 kompanyi yayikoze yabitangaje mugihe yashyirwaga hanze ku isoko. Bakoresheje zahabu mukuyiha ubwiza budasanzwe, ikaba ifite ikirahure kidashobora kwangirika byoroshe, kandi ikaba iboneka ku isoko mumabara atandukanye, ikaba igura agera kuri Miliyoni 74 z’amafaranga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa