skol
fortebet

Urwibutso rukomeye Oda Paccy yakuye kuri Lick Lick babyaranye

Yanditswe: Tuesday 18, Jul 2017

Sponsored Ad

Uzamberumwana Pacifique wamamaye nka Oda Paccy, wavutse taliki 6 Werurwe 1990, ashima bikomeye Producer Lick Lick afata nk’uwamubereye umusingi mu buhanzi, ngo yabanye nawe ubwo yatangiraga urugendo rwa muzika.
Uyu muraperi ukunda kwiyita Miss President avuga ko Lick Lick ari umuntu ukomeye mu buzima ndetse ngo afite urwibutso rukomeye yamukuyeho. Yagize ati “Ni umuntu wamfashije cyane mu muziki, kuva ninjiramo muri 2009, yarwanye ishyaka kugira ngo umuziki wanjye umenyekane. Yaramfashije (...)

Sponsored Ad

Uzamberumwana Pacifique wamamaye nka Oda Paccy, wavutse taliki 6 Werurwe 1990, ashima bikomeye Producer Lick Lick afata nk’uwamubereye umusingi mu buhanzi, ngo yabanye nawe ubwo yatangiraga urugendo rwa muzika.

Uyu muraperi ukunda kwiyita Miss President avuga ko Lick Lick ari umuntu ukomeye mu buzima ndetse ngo afite urwibutso rukomeye yamukuyeho. Yagize ati “Ni umuntu wamfashije cyane mu muziki, kuva ninjiramo muri 2009, yarwanye ishyaka kugira ngo umuziki wanjye umenyekane. Yaramfashije cyane.

Mu kiganiro Paccy yahaye IGIHE avuga ko ubwo yaterwaga inda na Lick Lick atigeze atekereza kuyikuramo.

Ati :”Buriya iyo umukobwa yatewe inda atabiteguye icya mbere atekereza ni ukuyikuramo ariko icyo sinigeze ngitekereza, icyambangamiraga ni uko nabaga ndi njyenyine. Nararaga ndira, rimwe ndabyuka mfata umwanzuro ko ngomba gukomera sinongere kurira […] Inda yari ifite nk’amezi ane, nararebaga nkavuga nti ‘ni gute ndi muri ibi bibazo njyenyine."

Ngo aheruka Lick Lick muri 2012 mbere y’uko yerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Aho yagize ati :”Egoko! Lick Lick se? Ndibuka ko twabonanye rimwe icyo gihe muri 2012 mbere y’uko agenda. Kuva natwita kugeza agiye twabonanye icyo gihe, simbyibuka uko byari byagenze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa