skol
fortebet

Urwibutso Safi yasigaranye nyuma yo gushwana na Knowless, yanavuze icyamutanyije na Mutesi

Yanditswe: Thursday 17, Aug 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys yatangaje ko kuba yaratandukanye na Knowless Butera atabyicuza ahubwo ko yishimira intera uyu mugore agezeho.
Yavuze ko yishimira igihe bamaranye, ngo ni urwibutso rudasaza kuri we kuko iyo yibutsa ibihe banyuranyemo bimutera kwishima no kumva ko hari uruhare rwe yagize kugirango Knowless [Yamaze gushakana na Clement Ishimwe] abe uwo ariwe kugeza ubu.
Ni mu kiganiro Safi yahaye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru, aho yabajijwe ibibazo (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys yatangaje ko kuba yaratandukanye na Knowless Butera atabyicuza ahubwo ko yishimira intera uyu mugore agezeho.

Yavuze ko yishimira igihe bamaranye, ngo ni urwibutso rudasaza kuri we kuko iyo yibutsa ibihe banyuranyemo bimutera kwishima no kumva ko hari uruhare rwe yagize kugirango Knowless [Yamaze gushakana na Clement Ishimwe] abe uwo ariwe kugeza ubu.

Safi ntacyo yicuza nyuma yo gutandukana na Knowless

Ni mu kiganiro Safi yahaye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru, aho yabajijwe ibibazo bitandukanye birimo urwibutso yasigaranye nyuma yo gutandukana na Knowless anabazwa icyatumye atandukana na Parfine Umutesi biteguraga kurushinga.

Madiba yavuze ko yaryohewe n’igihe cyose yamaranye na Knowless. Yagize ati “ igihe namaranye na Knowless dukundana cyarandyoheye cyane, twagiranye ibihe byiza kandi twakundanye tukiri bato, twaranakundanaga cyane. Iyo nibutse igihe twakundanye rero numva nishimye kuko yarungutse cyane, twarafatanyije mu buhanzi bwe arazamuka ubu ni umuhanzi uhagaze neza mu muziki we.”

Abajijwe icyo yicuza iyo atekereje cyangwa akibuka Knowless, uyu muhanzi yavuze ko ntacyo yicuza ahubwo ko gutandukana kwabo kwari ngombwa, ati “Ntacyo nicuza mu gihe namaranye na Knowless, nemera ko ibyabaye ariko byagombaga kugenda, ntacyo nari mfite nabikoraho ngo ntidutandukane, ni kuriya byagenze.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo gutandukana na Knowless yihaye akaruhuko mu rukundo, ngo yongeye gukundana ari uko abonanye na Parfine. Mu magambo ye ati

“Twarashwanye! Nyuma ya Knowless buriya nabanje gufata akaruhuko nta by’urukundo nari ndimo. Nyuma naje guhura na Parfine, twamenyaniye hano mu Rwanda nyuma tujya mu gitaramo mu Busuwisi urukundo rurakomeza, na we twabanye neza ntacyo mushinja.

Aba bombi babanye mu inzu imwe i Nyamarambo mu mujyi wa Kigali

Uyu muririmbyi yanakomeje ku cyibatsi cy’ urukundo yagiranye na Mutesi Parfine w’abana babiri. Yavuze ko we n’uyu mugore bateguraga ubukwe ariko ko inzira y’abo yageze ku mpera.

Ngo kuba Parfine aba mu gihugu cy’u Busuwisi no kuba Safi atuye mu Rwanda byagoranye cyane guhuza mu gihe cyo kuvugana. Ngo intera yatumye ibyabo bijya ku iherezo.

Yagize ati “Ntabwo ari ikintu kimwe ariko ibyanjye na Parfine byararangiye, ntabwo byashobotse ko dukomezanya. Ndumva hashize amezi abiri dutandukanye, ndi njyenyine. Icyadutandukanyije rero si kimwe, icya mbere ni uko twabaga mu bihugu bitandukanye aba mu Busuwisi nkaba mu Rwanda, kubonana byaratugoraga, kuba kure ye ntibyanyoroheraga na we ni uko.”

Yungamo ati “ Ntabwo biba byoroshye, kuvugana kuri telefone gusa burya ntabwo biba biryoshye, uko igihe cyashiraga niko urukundo rwakuraga ariko kubonana bikaba ikibazo, byaratugoraga.”

Safi na Knowless babanye mu inzu imwe kugeza ku mezi atandatu, barakundanye biratinda kugeza ubwo yagiye icyurira undi binyuze mu bihangano byabo.

Safi agikundana na Knwoless yigeze ku mwambika impeta kugirango akure urujijo rw’ibyavugwaga ko batandukanye. Mu ijoro ryo ku itariki ya 29 Nzeli 2011 ubwo Knowless yizihizaga isabukuru y’imyaka 21 yari amaze avutse, Safi yanyomoje ibyo itangazamakuru ryari rimaze iminsi rivuga ko batandukanye.

Yambitse Knowless impeta nk’ikimenyetso cyerekana ko badashobora gutandukana ndetse ashimangira ko Knowless ari we mukobwa akunda ku isi gusa.

Safi afashe icupa rya Primus mu ntoki, amaze kwambika impeta Knowless yagize ati, “Ni ukuri, ibyo numva mu itangazamakuru ntabwo baba bambajije njyewe, ntabwo baba bamubajije, ndamukunda nta n’uwundi muntu nkunda. Imana ibafashe.”
Amaze kuvuga aya magambo yahise asoma Knowless.

MU NDIRIMBO ’UMWANZURO’ SAFI YAKORESHEJE MU MASHUSHO ’KNOWLESS’

SAFI ABAZA KNOWLESS ATI "WAMPOYE IKI?"

Ibitekerezo

  • Niyihangane Azabona Undi Yisîmira Cane Ndetse Kuruta Abo Bose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa