skol
fortebet

Usher yamaze gutandukana n’ umugore we Grace Miguel bamaranye imyaka ibiri

Yanditswe: Friday 09, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Usher yamaze gutandukana n’ umugore we Grace Miguel mu bwumvikane aho bari bamaranye imyaka ibiri babana nk’umugabo n’umugore.
Umuhanzi Usher Raymond nyuma yo gutandukana na Tameka Foster muri 2007 yamaze gutandukana Grace Miguel barushinze mu mwaka wa 2015, ubukwe bwabo bwabereye muri Atlanta, bahita berekeza muri Cuba ahitwa Havanna mu kwezi kwa buki. Bari bamaze imyaka icumi mu buryohe bw’urukundo nubwo biyemeje gusezerana mu myaka ibiri ishize. Amakuru dukesha ikinyamakuru cya (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Usher yamaze gutandukana n’ umugore we Grace Miguel mu bwumvikane aho bari bamaranye imyaka ibiri babana nk’umugabo n’umugore.

Umuhanzi Usher Raymond nyuma yo gutandukana na Tameka Foster muri 2007 yamaze gutandukana Grace Miguel barushinze mu mwaka wa 2015, ubukwe bwabo bwabereye muri Atlanta, bahita berekeza muri Cuba ahitwa Havanna mu kwezi kwa buki. Bari bamaze imyaka icumi mu buryohe bw’urukundo nubwo biyemeje gusezerana mu myaka ibiri ishize.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cya TMZ kiravugako amakuru aturuka mu nshuti zabo yavugaga ko ubusanzwe ibimenyetso by’ itandukana rya Usher na Grace byatangiye muri Ukuboza umwaka washize Grace yari yaramaze kuva mu rugo kwa Usher aho yari yarakodesheje indi nzu iruhande niyo babagamo mu rwego rwo kwirinda ko hari umenya ko batandukanye .

TMZ yakomeje ivugako intandaro y’ itandukana hagati yabo itari yamenyekana gusa mu cyumweru gishize ubwo bari bagiye kureba filime ya "Black Panther." Aribwo umugore yamusabye ko yamuzanira abana be nubwo Usher byamutwaye umwanya kugirango abyiyumvishe ,ntakuzuyaza yahise amuzanira abana be yabyaranye n’umugore mukuru .

Usher kuri ubu asigaranye abana 2 yabyaranye n’ umugore wambere Tameka Foster mu mwaka wa 2007 .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa