Usibye gukundana na we , Kitoko ngo nta nubwo aziranye na Ange Kagame

Imyidagaduro   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 17 July 2017 Yasuwe: 21007

Umuririmbyi Kitoko Bibarwa uri mu bahanzi barikwamamaza umukandida wa RPF Inkotanyi, Paul Kagame, yahakanye urukundo rumaze imyaka ruvugwa hagati ye na Ange Kagame, umukobwa wa Nyakubahwa Paul Kagame.

Kitoko ni umuhanzi nyarwanda ukora injyana ya Afrobeat uri mu Rwanda nyuma y’imyak 4 yari amaze mu Bwongereza yiga ibijyanye na Politiki ariko yabanje kwihugura mu rurimi rw’icyongereza.

Mu kiganiro Ten Tonight gitambuka kuri Radio 10 na Tv10 cyo kuri iki cyumweru tariki ya 16 Nyakanga 2017 , uyu muhanzi wakoze indirimbo ‘Amadayimoni’ yabeshyuje amakuru avuga ko ari mu rukundo na Ange Kagame akaba imfura ya Paul Kagame.

Ange Kagame yavuzwe kenshi mu rukundo na Kitoko Bibarwa

Ni kenshi hagiye havugwa amakuru y’uko umuhanzi Kitoko Bibarwa yaba akundana na Ange Ingabire Kagame. Ibyavugwagwa byari bigoye kubyemeza ahanini bitewe no kuba nta foto nimwe yigeze ibagaragaza bari kumwe.

Mu kiganiro Ten Tonight , Kitoko Bibarwa yabajijwe n’umwe mu bafana be bari bakurikiye iki kiganiro niba ari mu rukundo na Ange Kagame nkuko bijya bivugwa , mu kumusubiza yavuze ko usibye no gukundana na we batanaziranye.

Kitoko uri mu Rwanda mu gihe kingana n’iminsi 20 yagize ati ‘’Ibyo ntago aribyo ntago dukundana , nta nubwo tunaziranye , ntituranabonana ,nange mubona ku mafoto na televisiyo nkuko bamwe bamubona’’.

Kitoko Bibarwa yageze ku kibuga cy’indege I Kanombe mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 12 nyakanga 2017 , yakiriwe n’abo mu muryango we , Inshuti ze , abafana be, n’abanyamakuru .

Kitoko yaje mu gikorwa cyo kwamamaza Nyakubahwa Paul Kagame , umukandida uhagarariye FPR Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe tariki ya 3 ni ya 4 kanama 2017.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

 • Log in

  Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


 • chat_bubble muka

  Baranasa nibabirangize.

  4 months ago
 • chat_bubble janvier

  ahaaaa ngo ntibaranabonana kd bagendana mugikorwa cyo kwamamaza nge ndumva yashyizemo ukuri kwinci ko kubeshya gusa baranakwiranyepe

  4 months ago
 • chat_bubble sylivie

  kuva yabihakanyec,waherah ubimushinja? tubifate nk’ukuri kwe!

  4 months ago
 • chat_bubble Seminega Anastase

  BARAKWIRANYE ARIKO SIMBONA AHO IKIBAZO KIRI.

  4 months ago
 • chat_bubble Ruvusha charles

  Banakundanye ntacyo bya babitwaye nibabigaragaze

  4 months ago

Inzindi nkuru

Ukuri kwa Habiba k’umusore bakundanye bakiri ku ntebe y’ishuri

Ku gicamunsi cyo kuwa kane tariki ya 23 Ugushyingo 2017 nibwo hacicikanye...
24 November 2017 Yasuwe: 979 0

King James yahishuye ukuri k’umukobwa byavuzwe ko bagiye kurushinga

Umuririmbyi Ruhumuriza James [King James] uri kubarizwa muri Leta zunze...
24 November 2017 Yasuwe: 2243 0

John Legend n’umufasha we baritegura ‘ubuheta’, Jordan Sparks nawe aritegura...

Umuhanzi wubashywe ku Isi John Legend n’umufasha we Chrissy Teigen bari mu...
23 November 2017 Yasuwe: 564 0

Iby’umusore ucuditse na Habiba uhatanye muri Miss Supranational-AMAFOTO

Ingabire Habiba, uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss...
23 November 2017 Yasuwe: 2511 0

Knowless n’umugabo we bifurije isabukuru y’amavuko umukobwa wabo

Kuwa gatatu tariki ya 22 Ugushyingo 2017 nibwo umwana w’umukobwa Butera...
23 November 2017 Yasuwe: 2825 0

The Ben yasabye abanyarwanda gushyigikira Habiba uhatanye muri Miss...

Umuririmbyi Mugisha Benjamin [The Ben] yasabye abanyarwanda gushyigikira...
23 November 2017 Yasuwe: 999 0