skol
fortebet

Uwahoze ari Miss Grand Ireland yatangaje ubugome yakorewe n’umwe mu bashinzwe gutegura irushanwa bigatuma asubiza ikamba

Yanditswe: Wednesday 28, Aug 2019

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Hollie Funke Hersey w’imyaka 22,wigeze gutorerwa kuba Miss Ireland yatangaje ko umugabo witwa Manuel Munares yamukorakoye ku maguru no ku nda yarangiza akamubwira ngo “ibi bikwiriye kuvaho.”

Sponsored Ad

Uyu mukobwa wariye karungu yatanze iri kamba ry’ubwiza yatsindiye arangije avuga ko uyu mugabo Manuel Munares yamusebeje amukorakora.

Uyu mukobwa usanzwe ari umunyamideli,yatoranyijwe guhagararira Ireland mu marushanwa y’ubwiza azabera mu gihugu cya Venezuela mu Ukwakira,ariko yateye ishoti iyi tike avuga ko atakwemera guhagararira igihugu nyuma yo guhohoterwa bigeze aha.

Uyu nyampinga yavuze ko Manuel Munares yamusanze mu rwambariro yambaye ubusa arangije amukorakora ku maguru no ku nda arangije aramubwira ngo ibi bigomba kugenda.

Hollie yavuze ko uyu mugabo yigeze gufata amafoto ye arangije arayahindura [editing],arangije yandikaho ngo “uyu mukobwa arya nk’ingurube.

Hollie yagize ati “Ubwo nari nambaye bikini,Manuel yansabye ko nakwemera akagira icyo ambwira ndamubwira nti nta kibazo.

Yankoze ku nda,arangije amfata mu ntege ku maguru yanjye yombi,arangije arambwira ngo ibi bigomba kugenda.Yambwiye ko ngomba gutakaza ibiro nibura nkangira mu nda hato hangana na sentimetero 60.Nakwifuza kurya uko nshaka kurusha kwambara ikamba rindemereye.”

Uyu mugabo yahakanye ibyo miss Hollie yamushinje ndetse avuga ko ibyo kuvuga ko yinjiye mu cyumba yambaye ubusa yarimo amusaba kugira vuba kuko yari yakererewe.

Uyu mukobwa yavuze ko yahisemo gusubiza ikamba rya Miss Grand Ireland mu rwego rwo kwihesha agaciro no kugaha abandi bagore.




Hollie yashinje Manuel utegura Miss Grand Ireland kumuhohotera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa