skol
fortebet

Uwahoze ari umugore wa Lil Wayne yakorewe ibirori bya ‘Bridal Shower’

Yanditswe: Thursday 18, Jan 2018

Sponsored Ad

Toya Wright wahoze ari umugore w’umuraperi Dwayne Michael Carter Jr benshi bazi nka Lil Wayne yakorewe ibirori byo kwitegura ku kubyara bizwi nka Baby Shower.
Uyu mugore ataratandukana na Lil Wayne babyaranye umwana w’umukobwa witwa Reginae Carter bakunda kwita "Nae".Toya Wright yabaye mu rukundo na Lil Wayne bakiri bato cyane dore ko uyu muraperi yamuteye inda ubwo yari afite imyaka 14 y’amavuko. Uyu mugore yakundanye na Lil Wayne imyaka 10
Muri 2014 nibwo urukundo rwa Toya na Lil Wayne (...)

Sponsored Ad

Toya Wright wahoze ari umugore w’umuraperi Dwayne Michael Carter Jr benshi bazi nka Lil Wayne yakorewe ibirori byo kwitegura ku kubyara bizwi nka Baby Shower.

Uyu mugore ataratandukana na Lil Wayne babyaranye umwana w’umukobwa witwa Reginae Carter bakunda kwita "Nae".Toya Wright yabaye mu rukundo na Lil Wayne bakiri bato cyane dore ko uyu muraperi yamuteye inda ubwo yari afite imyaka 14 y’amavuko.

Uyu mugore yakundanye na Lil Wayne imyaka 10

Muri 2014 nibwo urukundo rwa Toya na Lil Wayne rwayoyotse bamaranye imyaka 10, icyo gihe yabwiye ikinyamakuru VLADTV ko icyatumye atandukana n’uyu muhanzi byaturutse ahanini ku kuba uyu muhanzi yari amaze kwamamara cyane umugore we akananirwa guhangana n’abagore n’inkumi bamwiziritseho.

Yagize ati “Ntibyari byoroshye. Nahoraga mpanganye n’abagore benshi. Nirukanwe mu ishuri kubera uburyo nahoraga ndwanirira uriya muraperi. Byari bigoranye cyane gukunda umuraperi muto wari ukunzwe mu mujyi. Yagiye akururana kenshi n’abakobwa bicuruza nyuma byose bikangarukira. Byari bisekeje cyane. Ni inkuru zisekeje. Igihe cyarageze mbona ko ngomba kuvanamo akanjye karenge”

Lil Wayne na Toya Wright babanye bakiri bato nyuma yo kwibaruka umwana w’umukobwa w’impfura dore ko uyu mukobwa yari afite imyaka 14 gusa. Nyuma yo gutandukana na Lil Wayne, Toya Wright yashakanye n’undi mugabo witwa Mickey Mephitz.
REBA AMAFOTO:




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa