skol
fortebet

Uwakoze indirimbo yakunzwe cyane ’Jerusalema’ yaguze imodoka idasanzwe

Yanditswe: Monday 28, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Kgaogelo Moagi, uzwi cyane nka Producer Master KG ni mucuranzi wo muri Afrika yepfo kandi akaba azwiho gutunganya amajwi (Producer), akaba ari nawe wakoze indirimbi Jerusalema, yaguze imodoka nshya yo mu bwoko bwa Ferrari yishimira intsinzi ya Jerusalema yakunzwe cyane ku isi hose.

Sponsored Ad

Master KG ni umuhanga mu gukora indirimbo ndetse no kuririmba, Album ye yise ‘Skeleton Move’ yamamaye cyane inahabwa ibihembo binyuranye harimo igihembo cya AFRIMMA cy’umuhanzi mwiza / Itsinda ryiza muri Afrika Electro.

Master KG azwi kandi nk’intangiriro y’imbyino “Balobedu”. Muri uyu mwaka wa 2020, indirimbo ye “Jerusalema”, yakoranye na Nomcebo Zikode, yaramamaye cyane inakundwa ku Isi hose ku buryo ku rubuga rwa interineti, yatumye bagera ku ntsinzi mpuzamahanga.

Agashya k’iyi ndirimbo nuko imaze kurebwa n’abagera kuri miriyoni 150 kuri Youtube, byatumye Master KG yihemba imodoka nziza yo mu bwoko bwa Ferrari kugirango ihuze n’aho amaze kugera mu mwuga we wa muzika.

Master KG akaba yashyize ahagaragara amashusho yumutungo we mushya, amashusho yo kwisimira ibyo yagezeho mu ibirori byo kwizihiza, ‘Miriyoni 150 z’abamaze kureba indirimbo jerusalema ku rubuga rwa youtube.

Muri rusange umwaka wa 2020 ntabwo wabaye umwaka mwiza kubahanzi hirya no hino ku Isi, ariko Master KG yishimiye ibihe bye byiza, cyane. ko #JerusalemaChallenge niryo rushanwa rinini ku isi muri iki gihe kandi ryafashije isi guca mu cyorezo cya Covid-19 bafite ibyiringiro by’ejo hazaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa