skol
fortebet

Nadège Uwamwezi wamenyekanye nka Nana muri filime ’City Maid’ aragaragaza imbogamizi bahura na zo muri sinema nyarwanda

Yanditswe: Tuesday 04, Apr 2017

Sponsored Ad

Uwamwezi Nadège, umukinnyi wa filime nyarwanda wamenyekanye muri filime nyinshi zitandukanye nka City Maid igezweho kuri ubu aho akina yitwa Nana n’izindi nyinshi, yagaragaje zimwe mu nzitizi bahura nazo muri filime nyarwanda.
Nadège w’imyaka 25 yabwiye Ikinyamakuru Umutryango ko imbogamizi bahura nazo zibakomereye muri iyi minsi harimo gucika intege kubakora izi Cinema nyarwanda, byatumye isa nijya ku rwego rwo hasi, ikindi ngo ni akavuyo kari mu migurishirize y’izi filime.
Ati “Cinema (...)

Sponsored Ad

Uwamwezi Nadège, umukinnyi wa filime nyarwanda wamenyekanye muri filime nyinshi zitandukanye nka City Maid igezweho kuri ubu aho akina yitwa Nana n’izindi nyinshi, yagaragaje zimwe mu nzitizi bahura nazo muri filime nyarwanda.

Nadège w’imyaka 25 yabwiye Ikinyamakuru Umutryango ko imbogamizi bahura nazo zibakomereye muri iyi minsi harimo gucika intege kubakora izi Cinema nyarwanda, byatumye isa nijya ku rwego rwo hasi, ikindi ngo ni akavuyo kari mu migurishirize y’izi filime.

Ati “Cinema nyarwanda imaze iminsi itavugwa cyane ndetse itanakora cyane kubera ukuntu isa nkiyacitse intege, mbese isa naho yamanutse ku rwego rwo hasi kubera ikibazo cy’imigurishirize idahwitse, aho usanga abatunganya filime ndetse bashinzwe kuzigurisha, na none ugasanga bavangirwa n’abandi bazicuruza mu buryo butemewe kandi ku biciro byo hasi, usanga twe duhomba cyane bo bakunguka kandi nta kintu bashoye muri filime, abo ni bamwe bita aba Dj bazwiho gutanga indirimbo zitandukanye na filime zo hanze zitandukanye usanga baba bafite filime z’inyarwanda rwihishwa noneho bakazitanga ku biciro byo hasi kandi rwihishwa, ibyo rero biraduhombya cyane."

<img27578|center>
Nadej atambuka yigaragariza abari bitabiriye igikorwa cya Mashariki film festival

Nadej Uwamwezi kandi yanagize icyo asaba abatunganya izi filime zabo ( Film Producers ) aho yagize mu rwego rwo gukomeza no guteza imbere ibyo bakora.

Ati “ Ubundi aba batunganya amafilime bafite uruhare runini mugukuza cinema nyarwanda kuko nibo bagomba gukora ibikorwa bifite ireme ndetse n’umwimerere. Nasaba aba batunganya filime nyarwanda no kuzamamaza neza ku buryo bwimazeyo kandi buhagije ku buryo zigera ku banyarwanda ku buryo bworoshye, ndetse ari nako bakora ibikorwa bifite ireme, banategure cyane k’umuco wacu ndetse n’amateka y’u Rwanda ni menshi dushobora kwifashisha dukina filime aho gukomeza twigana abanyamahanga cyane ko bo bafite ubushobozi burenze ubwacu. Twe nk’abakinnyi ba filime twiteguye gukina ndetse neza".


Uyu mukinnyi wa film Nadej Uwamwezi yize ibijyanye na filime mw’ishuri rya Kwetu Film Institute mbere yuko atangira kuzikina, kuri ubu akaba akina filime nyarwanda ndetse akaba anateganya kujya azitegura ndetse akanazikina. Akaba yaboneyeho no kubwira abakunzi ba cinema nyarwanda byumwihariko abakunzi be ko ahari kandi afite byinshi arikubategurira ndetse yemezako bizabashimisha cyane ko ibikorwa ari byinshi bibateganyirijwe vuba.

Nadeje Uwamwezi yamenyekanye muri filime nyarwanda Catheline, ndetse n’indi irimo gutambuka cyane cyane kuri Telesiziyo y’u Rwanda yitwa CITY MAID aho akina yitwa Nana, akaba aba ashaka kwigarurira umutima w’umusore Nick ariko umusore akaba yaramunaniye, ndetse akaba yaranagerageje kumubeshyera ko yamuteye inda ariko biramupfuabana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa