skol
fortebet

Uwaririmbye ‘Hotel Kiyovu’ yemeje ko ibyo yaririmbye ari ibyamubayeho

Yanditswe: Monday 18, Dec 2017

Sponsored Ad

‘Hoteli Kiyovu’, indirimbo idashidikanwaho na benshi mu zacuranzwe n’abanyarwanda mu njyana n’ubutumwa buyigize.Yigaruriye imitima ya benshi izamura igikundiro cyayo binyuze mu mudiho uyigize.Abazi neza Karahanyuze barandusha byinshi!
Yitwa Kanyenzi Theoneste ariko azwi ku izina ry’ubuhanzi nka Maitre Kanyenzi System. Yatangiye gukirigiza intanga n’ibindi bikoresho bya muzika nyarwanda mu 1973, hashize umwaka umwe yaje kwihuza n’ itsinda rya Muhabura mu 1974.Avuga ko iyo babonaga impala (...)

Sponsored Ad

‘Hoteli Kiyovu’, indirimbo idashidikanwaho na benshi mu zacuranzwe n’abanyarwanda mu njyana n’ubutumwa buyigize.Yigaruriye imitima ya benshi izamura igikundiro cyayo binyuze mu mudiho uyigize.Abazi neza Karahanyuze barandusha byinshi!

Yitwa Kanyenzi Theoneste ariko azwi ku izina ry’ubuhanzi nka Maitre Kanyenzi System. Yatangiye gukirigiza intanga n’ibindi bikoresho bya muzika nyarwanda mu 1973, hashize umwaka umwe yaje kwihuza n’ itsinda rya Muhabura mu 1974.Avuga ko iyo babonaga impala riririmba bumvaga banyuzwe na muzika.

Mu kiganiro na Radio Rwanda cyo kuri uyu wa gatandatu binyuze muri gahunda ya ‘Barengeye he?’, uyu mugabo wumvikana mu ijwi risaraye uganira yisekera akanageraho agatebye, yatangaje mu 1976 aribwo yatangije itsinda yise ‘Amizero’ afatanyije nabagenzi be, Rutagarama Martin ndetse na Bureke Marselle.

Yakomeje avuga bamaranye imyaka ibiri bakorana, mu 1980 baza gutandukana akomezanya n’uwitwa Nyirinkwaya Alex banakoranye igihe kirekire kuko Nyirinkwaya Alex yamusangaga aho yacurangiraga maze bemera gufatanya banakorana indirimbo zigera 8 .

Avuga ko mu mwaka w’ 2001 aribwo Nyirinkwaya Alex yaje kwitaba Imana.Ngo ibyo byatumye uyu mugabo wamenyekanye mu ndirimbo Hoteli Kiyovu asubira inyuma mu bijyanye na muzika yumva acitse intege ariko azaguhagaruka yiyemeza gukomeza gukora ari wenyine.

Yavuze ko mbere y’uko Nyirinkwaya Alex, yitaba Imana yasize bakoranye indirimbo 8 zirimo n’iyi ndirimbo Hoteli Kiyovu yamamaye cyane.Kanyenzi avuga ko yaje kwigira inama yo kuyisubiramo akanayikorera amashusho mu mpera za 2001 ahita ayishyira hanze ariko ngo yatunguwe n’uburyo yakiriwe n’abakunzi ba muzika.

Hoteli Kiyovu benshi bayihaye amazina atandukanye arimo na Weekend ishize.Avuga ko ari inkuru shusho y’ibyamubayeho mu 1984 ubwo yari akibana n’umugore we bafitanye umwana umwe waje no kumuta akisangira abandi.

Akomeza avuga ko ibyamubayeho yabiganirije mugenzi we, Nyirinkwaya Alex mbere y’uko yitaba Imana amugira inama y’uko babikoramo indirimbo.Ngo bayikoze agirango ajye yibuka ibihe byiza yagiranye n’umugore wamutaye.

Yagize ati :”Uriya mugore baririmba, bamwabuye Kanyenzi Theogene(arivuga) ari nawe turi kuganiraho, hari mubihe bya Noheli, bagiye kubyina muri Hotel Kiyovu bajya kubyina kuko niho hari akabyiniro kagezweho muri icyo gihe kuko abantu bose niho bajyaga kubyinira, yasohokanye n’umugore we rero ataha bamumutwaye .”

Avuga ko umugore we yamubwiye ko hashize igihe badasohokana amusaba ko yashaka akanya bajyana muri Hotel Kiyovu,ngo bagezeyo umugore we yatangiye kumubwira ko yatawe wenyine kuko we agifite imbaraga zo kubyina."

Kanyenzi ati “Umugore we yakungada kubyina cyane noneho aza gusaba umugabo we [Kayenzi Theogene] ko bajya mu kabyiniro ngo arabikumbuye , noneho baragenda basohokera muri ya Hoteli maze bagezeyo barabyina karahava nyuma haje kuza undi mugabo uzi kubyina kumurusha ahita amutwara umugore kuko nta nubwo bari baziranye cyane ko bamenyaniye aho."

Uyu mugore yabyinanye n’uyu mugabo watwaye umugore w’abandi biratinda kuko Kanyenzi yaje kunanirwa maze asaba umugore we ko bataha maze umugore aramuhakanira aramubwira ati ‘niba unaniwe taha njyewe ndacyibyinira’. Yashyizeho imbaraga ngo batahe ariko biranga maze ataha aziko uyu mugore bari bamaranye umwaka umwe babana birangira adatashye kwa Kanyenzi ahubwo yitahira kuwundi mugabo."

Uyu mugore uririmbwa mu ndirimbo yitwa Hoteli kiyovu yagiye burundu kuko atigeze aza kureba umwana yari yarabyaranye na Kanyenzi, kugeza ubu uyu mugore akaba yibera muri Uganda. Uyu mugabo yahuye n’ikibazo kuko yahise arera umwana w’amezi arindwi yarasigiwe n’uwari umugore we.

Muri iki kiganiro kandi Kanyenzi Theogene, yatangaje atababajwe n’ibyamubayeho ahubwo ko byazamuye urwego rwe rwo kumenyekana mu bakora muzika.

Uyu mugore wataye Kanyenzi bari barahuriye I kibungo ku cyasemakamba ubwo yari yagiye kuhakorera igitaramo maze barakundana baza no kwemeranya kubana babyarana umwana nyuma y’umwaka umwe baza gutandukana.

Kanyenzi Theogene yavutse mu 1966 avukira I cyangugu.Yaje gutura I Jabana muri Bweramvura mu Rugogwe ni mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa