skol
fortebet

Uwicyeza Pamella wakunzwe n’abasore benshi muri Miss Rwanda 2019 yavuze bimwe mubyo umusore ushaka kumutereta akwiriye kuba yujuje

Yanditswe: Thursday 31, Jan 2019

Sponsored Ad

Uwicyeza Pamella wakunzwe na benshi mu basore bigatuma bamuhundagazaho amajwi kuri SMS,yavuze byinshi ku irushanwa rya Miss Rwanda riherutse gusozwa ndetse abwira abasore bamusariye imico yifuza ku musore yifuza.

Sponsored Ad

Pamella wambaraga nimero 29 mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019,ni umwe mu bakobwa bari babyibushye cyane ugereranyije na bagenzi be 20 bajyanye mu mwiherero,yatangarije ikinyamakuru cyo kuri You Tube,Rwanda Daily, imico aba yifuza ku musore w’inzozi ze.

Yagize ati “Umusore wese twakundana ariko biterwa n’ukuntu yaje.Sinashobora guha urukundo umuntu ntakunze.Umusore anyegereye sinareba amafaranga,uko asa byansaba ko mpita mukunda nanjye.Nkunda umusore ufite ikinyabupfura,udashurashura,ukunda gusenga.Ngukunze ni uko ntitaye ngo urasa gutya na gutya.”

Pamella yasabye abategura Miss Rwanda gukuraho ibyerekeye gusezerera abantu mu mwiherero aho yasabye ko hajya hajyamo abazagera kuri final gusa.

Uwicyeza Pamella yavuze ko akunda kurya inyama ndetse atita cyane kuko zitetse ndetse yongeraho n’ifiriti.Afite impano ikomeye yo gukora Make up.

Pamella ni umwe mu bakobwa batowe cyane kuri SMS mu marushanwa ya Nyampinga y’u Rwanda kuko yakunze kurangiza ku mwanya wa 3 mu matora yo kuri SMS akurikiye Mwiseneza Josiane na Nisha Keza Bayera ndetse bivugwa ko benshi mu basore ariwe batoye cyane.

Uwicyeza Pamella yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019, ahagarariye intara y’Amajyepfo afite imyaka 19 n’uburebure bwa metero 1 na 71 agapima ibiro 68.




Ibitekerezo

  • She is beautiful

    Reka muramubeshyera
    Rwose simwiza
    Baramurushaga cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa