skol
fortebet

Uwicyeza Pamella yavuze ibintu bikomeye yigiye kuri Mwiseneza Josiane bari bahanganye muri Miss Rwanda 2019

Yanditswe: Friday 01, Feb 2019

Sponsored Ad

Uwicyeza Pamella wari muri 15 bageze kuri Finale ya Miss Rwanda 2019 yatangaje ko yigiye byinshi kuri Mwiseneza Josiane watowe nka Nyampinga wakunzwe cyane kurusha abandi.

Sponsored Ad

Pamella wambaraga nimero 29 yabanzirizaga iya Mwiseneza 30 muri Miss Rwanda 2019,yabwiye ikinyamakuru Rwanda Daily ko yamwigiyeho byinshi ndetse bavuye muri iri rushanwa ari inshuti cyane.

Yagize ati “ Mwiseneza Josiane ni umukobwa uri serious,ukuze,uzi ubwenge kandi avuga make kandi nkeka ko ariwe muntu wabaye icyamamare akabyitwaramo neza mu gihe abandi bamenyekana bakitwara nabi,bakavuga amagambo mabi ariko we yabwitwayemo neza,ibintu bamuvuzeho ntabwo byamuciye intege ahubwo byatumaga azamuka kurushaho,agatekereza kure.

Josiane n’umwana mwiza ufashanya,azi kugira abantu inama.Iyo umwegereye ni wa muntu ufite ibitekerezo by’abantu bakuru bishobora kubaka ikintu.Niwa muntu wakubera inshuti ntagushuke ngo akujyane mu bintu bibi.Yakubera inshuti mukazarinda muba ababyeyi akugira inama zubaka.”

Pamella ni umwe mu bakobwa bakunzwe cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda kubera ukuntu yasubizaga neza ndetse igikundiro cye cyagaragariye mu matora yo kuri SMS kuko yarinze arangiza amatora aza mu myanya 3 ya mbere.

Uwicyeza Pamella witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ahagarariye intara y’Amajyepfo, afite imyaka 19 y’amavuko n’uburebure bwa metero 1 na 71 agapima ibiro 68.



Pamella yavuze ko yigiye byinshi kuri Mwiseneza Josiane

Ibitekerezo

  • Ariko mwabuze ikindi muvuga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa