Uwikunda umushoferi utwara Miss Mwiseneza yavuze ikidasanzwe yamubonyeho arusha abandi bose yatwaye

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 25 March 2019 Yasuwe: 7872

Tariki 5 Gashyantare 2019 nibwo Nyampinga w’ u Rwanda wakunzwe n’ abantu benshi Mwiseneza Josiane yashyikirijwe amafaranga yo kugura imodoka.

Mwiseneza Josiane wahise anatangariza itangazamakuru ko iyo modoka yamaze kuyigura ndetse afite umushoferi umutwara.

Uwikunda Elysée utwara nyampinga wakunzwe kurusha abandi muri 2019, Mwiseneza Josiane yavuze ko kumutwara bitandukanye no gutwara abandi bantu kuko ari umuntu uzwi cyane kandi ukunda ikiremwamuntu cyane.

Umusheferi w’ uyu mukobwa uvuga ko yageze ku nzozi ze zo gutunga imodoka yatubwiye ko amaze nk’ ukwezi amutwara.

Ati “Tumaranye igihe gitoya nk’ ukwezi, ntabwo turamarana igihe kinini cyane.”

Akomeza avuga ngo “Usanga abantu bahurura, hari n’ igihe abantu buzura mu nzira baje kureba Miss”

Uwikunda avuga ko purake y’ iyo modoka abantu bayizi ndetse ngo hari n’ igihe abana bahurura bakamwuzuraho bashaka kureba Miss.

Miss Josiane yavuze ko ubwo yari yagiye iwabo I Karongi hari akana kirutse inyuma y’ iyi modoka gashaka kumureba bikaba ngombwa ko ahagarika umushoferi we kugira ngo avugane n’ uwo mwana wari wagize ishyaka ryinshi ryo kumureba.

Yagize ati “Ntambuka hari akana noneho ngiye kumva numva akana aho ngaho I Rubengera(Karongi) kavugije induru ngo yeweee mbonye Josiane, tugira ngo ni ibisanzwe. Kaba karahamagaye abana bose ngo mbonye Josiane, Miss Popularity kariruka reba umwana wirukanka inyuma y’ imodoka akayifata. Ndavuga nti mbabarira rwose uhagarare, uyu mwana pe! Kahumagiye, katutubikanye,..”.

Uyu mushoferi wari usanzwe atwara imodoka mbere y’ uko atangira gutwara Miss Josiane avuga ko yari umufana we afite n’ umupira wanditseho izina rye.

Ati “Bamutora nanjye naramutoye”.Avuga ko mu gihe bamaranye amutwara yasanze Miss Josiane ari umuntu ukunda abantu cyane.

Yagize ati “Josiane ni umuntu uri cool(witonda), uziranye n’ abantu benshi. Ni umuntu ubana n’ abantu, ni umuntu ukunda ikiremwamuntu cyane”.

Shoferi Uwikunda Elysee avuga ko Josiane ari kwiga imodoka ndetse atangiye kuyimenya ariko ngo nta kibazo bimuteye niyo uyu mukobwa yatangira kujya yitwara kuko asanzwe ari umushoferi uzwi azajya gutwara abandi.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuhanzi Martin Promoter yagarukanye imbaraga mu mashusho y’indirimbo...

Umuhanzi Martin Munezero uzwi ku izina rya Martin Promoter yashyize hanze...
18 June 2019 Yasuwe: 392 0

Byinshi byihariye wamenya kuri Marcel Rutagarama wamamaye kuri Radio...

Marcel Rutagarama, ni umunyamakuru wamenyekanye mu biganiro by’imikino kuri...
18 June 2019 Yasuwe: 4841 0

Louise Victoire Nganyira wamenyakanye muri wari uziko yavuze byinshi...

Louise Victoire Nganyira, wamenyekanye cyane mu itangazamakuru kuri radiyo...
18 June 2019 Yasuwe: 4634 0

Umuraperi Young Grace uri hafi kubyara yakorewe ibirori bya Baby...

Abayizera Grace wamamaye nka Young Grace ni umwe mu bahanzikazi bagize...
17 June 2019 Yasuwe: 4892 0

Umunyarwandakazi Neza n’umuhanzi ukomeye muri Nigeria bateraniye imitoma ku...

Neza Patricia Masozera umwe mu bahanzi b’abanyempano bakomoka mu Rwanda,...
17 June 2019 Yasuwe: 1907 0

Akayabo Nsengiyumva uzwi nka gisupusupu ahembwa ku gitaramo kamaze...

Umuhanzi Nsengiyumva Francois wamamaye nka Igisupusupu kubera indirimbo ye...
17 June 2019 Yasuwe: 10769 0