Uyu mugore yatanze ubuhamya bw’uburyo R.Kelly yamuhatirije konka igitsina cye

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 28 March 2019 Yasuwe: 3681

yuma y’uruhererekane rw’abagore bashinja R Kelly kubasambanya mu myaka yashize ubwo batari bakagize imyaka y’ubukure, uwitwa Lanita Carter we yatanze ubuhamya bw’uko uyu muhanzi w’icyamamare yamusabye konka igitsina cye yabyanga akamwikinishirizaho.

Uyu mugore wari ufite imyaka 24 ubwo ibyo byabaga, ni we mukuru mu bagore bavuga ko basambanyijwe na R Kelly, mu gihe abandi batatu bo batari bafite imyaka y’ubukure.

Muri iki kiganiro, Lanita yavuze ko amaze imyaka 16 abana n’umuzigo uremereye, kuko yumvaga hari abavuga ko R Kelly ari inzirakarengane bikamurya ahantu.

Ati “Nicaraga muri bus nkumva abantu babiganiraho, ngo ‘wumvise ibyo bakoreye R Kelly? Bareke uriya mugabo ararengana! Nkabura uko nitwara ngo nivuganire byibura.”

Reuters ivuga ko asobanura ko ubwo yari ashinzwe gutunganya imisatsi ya R Kelly, yagerageje kumusaba kumwonka igitsina, akabyanga, maze undi amwikinishirizaho. Inyandiko z’urukiko zivuga ko ishati R Kelly yakoreyeho ayo marorerwa uyu mugore yatanze, basanze koko iriho amavangingo ya R Kelly.

Yunzemo ko afite ubwoba bwo guhangana n’umuntu ukomeye nka R Kelly, ati “Nimpfa ejo, nzaba nzi ko navuze ukuri, biragoye kuvuga iyo uwabikoze ari icyamamare. Ntibyoroshye, uyu munsi nta kindi ndenza ku byo navuze.”

Arongera ati “Mushobora kumvuga nabi, ntimukunde ibyo ndi kuvuga ku muhanzi mukunda (R Kelly) ariko ubu nibwo buzima bwanjye, ni ukuri kwanjye.”

Ibyaha uyu mugabo akurikiranweho akekwaho ko yabikoze hagati ya Gicurasi 1998 na Mutarama 2010.

R Kelly we yemeza ko ari ababyeyi b’aba bakobwa bamubeshyera bashaka ko abaha amafaranga y’indishyi.

Robert Sylvester Kelly w’imyaka 52 aramutse ahamwe n’ibyaha akurikiranweho ashobora gufungwa imyaka 7 kuri buri kimwe mu byaha 10 ashinjwa, ubwo yaba imyaka 70.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Akayabo Nsengiyumva uzwi nka gisupusupu ahembwa ku gitaramo kamaze...

Umuhanzi Nsengiyumva Francois wamamaye nka Igisupusupu kubera indirimbo ye...
17 June 2019 Yasuwe: 7027 0

Micheal Sarpong uvugwaho gushurashura cyane yajyanye mu biruhuko n’umukobwa...

Rutahizamu wa Rayon Sports,Micheal Sarpong umaze igihe avugwaho kugirana...
16 June 2019 Yasuwe: 8673 2

Jessica umaze kugaragara cyane mu mashusho y’abahanzi nyarwanda batandukanye...

Umukobwa umaze kugaragara cyane mu mashusho y’abahanzi batandukanye,...
15 June 2019 Yasuwe: 6380 1

Urukundo ruravuza ubuhuha hagati y’umunyarwenya Anne Kansiime n’umusore...

Umunyarwenya ukunzwe ku mugabane w’Africa, Anne Kansiime yashimangiye ko...
15 June 2019 Yasuwe: 5466 1

Reba ubwiza n’imiterere by’abanyarwandakazi 2 bari mu bakobwa 12 bageze mu...

Umukobwa witwa Bahenda Amanda na Ines Karangwa bakomoka mu Rwanda bari mu...
15 June 2019 Yasuwe: 6251 1

Umukobwa uvugwaho kuba ihabara rya Diamond nawe yagize icyo...

Nyuma y’amakuru amaze iminsi acicikana ku mbugakoranyambaga no mu...
15 June 2019 Yasuwe: 7531 0