skol
fortebet

Uyu mukobwa aratabaza nyuma y’uko Ngenzi uzwi muri Filime nyarwanda amuteye inda nyuma akaza kumwihakana[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 05, May 2019

Sponsored Ad

skol

Uwitwa Jeannette Batamuriza aratabaza inzego zitandukanye nyuma y’uko ngo Gaga Daniel uzwi nka Ngenzi muri Film nyarwanda amuteye inda akamusezeranya kumufasha ariko ngo nyuma yo kubyara yaramwigaritse.

Sponsored Ad

Jeannette ubusanzwe atuye mu Karere ka Gasabo umurenge wa Gisozi mu kagari ka Ruhango,avuga ko yamenyanye na Gaga ahagana mu ntangiro y’umwaka wa 2018 bamenyaniye mu kabari gaherereye i Kagugu mu mujyi wa Kigali.

Jeannette mu kiganiro yagiranye n’Imirasire dukesha iyi nkuru yavuze ko yakundanye na Gaga bakabana no mu nzu rimwe na rimwe, ubundi akamubura yagirango aramuhamagaye akamubwira ko ari kwa mushiki we utuye i Kagugu.

Ati” Gaga twamenyanye umwaka washije duhuriye mu kabari i Kagugu.Ubwo tumaze kubonana dutangira kujya dusangira nyuma arambaza ngo ese ubahe ndamubwira ngo mba ku Gisozi nza kumwereka ahantu mba dukomeza kumenyana turakundana gutyo maze nyuma aza kuntera inda.Mu kuntera inda naje kumubaza nti ese uzamfasha iki ko ubona nanjye ubwanjye ntishoboye?Yarambwiye ngo njye nta kintu mbuze Nzagufasha ntugire ikibazo.”

Umwana bivugwa ko babyaranye

Yakomeje agira Ati” naravuze nti ntaribi ubwo akajya aza tukamarana icyumweru ngo kugirango hatazagira abanshuka nkakuramo inda avuga ngo abakobwa bubu basigaye bazikuramo kugirango bakunde babe inkumi.Naramubwiye inti njyewe uwo mutima ntawo mfite upfa kuba wowe wemera inda.Ubwo tubanye gutyo akajya aba iwanjye akajya kwa mushiki we,rimwe akambwira ngo agiye Tanzania gukorerayo,ubwo bigeze igihe inda igize amezi ane ndamubwira nti ndashaka ko tujya kwipimisha.”

Batamuriza yabwiye umunyamakuru ko akimara kubwira Gaga (Ngenzi) ngo bajye kwipimisha yabaye nkugabanyije akarindin’umubano bagiranaga atangira gushaka inzitwazo zituma atongera kumubona hafi ye akajya amwihunza atangira no kumuha ingero zigaragaza ko hari abagore bajya gupimisha inda kandi batarikumwe n’abagabo babo..

Ati”icyo gihe nabaye nk’umubura maze umukobwa twabanaga aramubwira ati iyo wemera inda mujyana no kwipimisha,undi aramubwira ati se nta basirikare bakorera igihugu ujya wumva bagiye muri misiyo z’akazi bagasiga abagore babo batwite ntibipimisha?Aramubwira ati ariko bariya baba basize icyangombwa kigaragaza ko batari mu Rwanda bagiye muri Misiyo (Mission).

Jeanette avuga ko Gaga akimara kumva ibyo yabwiwe n’uwo mukobwa yamubwiye ko nta kibazo abyemeye, amusezeranya kuzamwereka abaganga b’inshuti ze zikabafasha kubasuzuma.Nyuma yaje kumuvugisha amwibutsa ko bagomba kujya kwisuzumisha ariko Gaga amubwira ko atari mu Rwanda yagiye Tanzania yongera kumusezeranya ko nagaruka bazajyana.

Yaje kumubaza niba umuntu uri mu kindi gihugu bamuhamagara telefoni ikanyramo nkuko bisanzwe ku muntu uri mu gihugu maze amubwira ko ikoranabuhanga ryaje.

Nyuma inshuti ye Jeanette yaje kumwegera imubwira ko Gaga aba arimo kumushuka,ahubwo ko yibereye i Remera.Ngo yahise amuhamagara amubwira ko yavuye Tanzania aribuze kumureba.Ngo ntibyatinze yaraje asanga yamwiteguye amubwira ko yongera gusubirayo maze amutegurira imyenda atwara.

Yaje kumuhamagara icyo gihe ntiyitaba, ubukurikiyeho aza kumwitaba,ariko ngo yumva ijwi ry’umukobwa rimuvugiramo(rivugira muri telefoni ya Gaga) rivuga ngo iryo ni ijwi ry’umukobwa uguhamagaye sheri(Cheri).

Nyamara Jeanette ngo yaje kongera kwifashisha ya nshuti ye ibaza Gaga aho ari amubwira ko yamusanga i Remera.Akigerayo ngo yamubajije amakuru ya Jeanette nyuma yo kumutera inda amubwira ko yiteguye kumuha amafaranga ibihumbi ijana,ubundi akirwariza.Yaraje abibwira Jeanette maze arituriza.

Hashize igihe gito Jeanette ngo yaje kwibutsa Gaga ko bagomba kujya kwa muganga amubwira ko nta mwanya afite maze aramutuka.Akimara kubona nta herezo yaka icyangombwa mu kagari,cyo kumufasha kwisuzumisha nk’umukobwa watewe inda umugabo akamutererana akijyana kwa muganga baramufasha.

Nyuma avuyeyo ngo yaje guca kwa mushiki wa Gaga i Kagugu kuko ngo yari yarahamweretse bavuye mu kabyiniro, amutekerereza uko byamugendekeye amubaza niba hari icyo bashobora kumufasha cyangwa bakamumubariza.Mushikiwe yamubajije impamvu yemeye kubyarana n’umuntu utagira icyo amufasha amusubiza ko atari azi ko bizaba birebire.Mushiki we yamubwiye ko agomba kugenda akituriza.

Dusubiye inyuma gato ya nshuti ya Jeanette ijya guhura na Gaga ,ngo yakuye muri telefoni ye nimero y’umugore atazi neza niba abana na Gaga.Jeanette nawe yaje kuyihamagara uwo mugore aramwitaba amusaba ko yabwira Gaga bakajyana kwa muganga amubeshya ko adahari ariko nyuma aza kumumuha baravugana ari naho yamusabye ngo akuramo iyo nda.

Yamubajije impamvu ngo yifata ukamcurika ukambwira ko aba kwa mushiki we kandi afite umugore,maze ngo amusubiza ko ataribyo byari gutuma aca ibiti n’amabuye abwira buri umwe wese.Uwo mugore Jeanette avuga ko yaba abana na Gaga ngo yifuje kumenya ibyabo birambuye maze amusaba ko bahura bakaganira.

Ngo baje guhurira ku nshuti ye maze uwo mugore amubwira ko ngo abana na Gaga kandi bari hafi kubyarana.Yamubwiye ko yajyaga amubeshya ko agiye ku gisozi kandi ari we aje kumureba. Na Jeanette amubwira ko nawe yajyaga amubeshya ko agiye kwa mushikiwe kandi atariho agiye.

Uwo mugore ngo yamugejejeho icyifuzo cya Gaga ko yifuza ko Jeanette yakuramo iyo nda kugirango itazamurushya akajya kwikorera agataro.Yamubwiye ko ibya Gaga agomba kumwihamagarira akabimwibwirira.Nyuma yaho yaje kumwihamagarira amubwira ko agiye gushaka amafaranga akayamuha akayikuramo ariko aramuhakanira.

Jeanette yaje kugeza igihe cyo kubyara ajya kwa muganga abyara bamubaze akurizamo uburwayi bwatumye kugeza n’ubu atarakira kandi nta n’amikora afite.Yongeye kumuhamagara ngo agire icyo amufasha banajye kwandikisha umwana ku murenge amubwira ko nta mwanya afite kandi ko amwiyamye kuko ngo uwo mwana si uwe kuko ngo ntabyara ahita anamubuloka kuri Telefoni.

ikindi kandi ngo akimara gutwita bamusezereye ku kazi atangira kubura amafaranga yo kwishyura inzu,arya bimugoye,ntazabona ubwisungane mu kwivuza bimworoheye kuko nta kazi afite,bityo akaba asaba inzego bireba ko zakora ibishoboka zikamufasha kuko ngo arakomerewe.

Tukimara kumenya iby’abaya makuru, twabajije Gaga ku murongo wa Telefoni niba ibyo Jeanette avuga aribyo,avuga ko amuzi ariko nta kigaragaza ko uyu mwana ari uwe.

Ati”Umva shefu(Chef) we,uri umusore cg uri umugabo?ibintu abakobwa bamenyereye gukina n’ubwonko bw’abantu hano hanze bimaze kuba birebire cyane.Ndacyeka atari ubwa mbere wumvise ibintu nk’ibyo.Abakobwa bashaka kwangiza amazina y’abantu(……).Kuba wamenyana n’umuntu ntabwo bivuze ko ariwe wenyine muziranye.

Gaga avuga ko n’ubusanzwe bafasha n’umuntu usanzwe batanafite aho bahuriye.Avuga ko kwihuta utabanje gushishoza ugashyira ubwenge ku gihe atari byiza.Yongeyeho ko Jeanette yihemukiye kuko yangije buri kimwe.

Ashimangira ko ibyo ari ibihuha ari ukumwangiriza izina nta mwana bafitanye.

Nyuma yo kumva impande zombi,zemereye umunyamakuru ko zigomba guhura zikaganira ibibazo bigakemuka ariko yaba Gaga yavuze ko yagerageje guhamagara Jeanette ntafate Telefoni ndetse na Jeanette akavuga ko atigeze abona amuhamagara.Ngo yanagerageje kumwihamagarira ariko ngo asanga bitemera.

Kugeza ubwo twatangazaga iyi nkuru nta mwanzuro twari twakabonye ku mpande zombi.

Ibitekerezo

  • Ubu byaroroshye ADN isigaye ipimirwa, hano. nyamara à bihaye gutera inda bakigarika abakobwa akabo karashobotse u washaka yajya acisha make*

    Nizere ko mwagiriye inama uyu Jeanette aho bajyana ibibazo nk’ibi kuko nta mwanzuro wafatirwa mu kinyamakuru.

    Ibi bige bibera isoma abakobwa bose.Bajye birinda za "ndugukunda" na "ni boyfriend wanjye" cyangwa "turi mu rukundo".Abahungu baba bashaka kwishimisha bikarangirira aho.Bajye bibuka ko Imana itubuza gusambana kandi ko ababikora bazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Nubwo ubusambanyi bukorwa na millions and millions z’abantu,butera ingaruka nyinshi cyane:Sida,Kwicana,Kwiyahura,ibinyendaro bajugunya muli WC,etc...Muribuka wa mwana w’umukobwa uherutse kwiyahura muli Rwampara kubera umuhungu baryamanaga wamwanze.
    Tujye twumvira Imana,twe kuyibabaza,kubera ko yaturemye ishaka ko tuzabona ubuzima bw’iteka.
    Abakora ibyo itubuza,iyo bapfuye biba birangiye.Ariko abayumvira bose izabazura ku munsi wa nyuma uri hafi.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa