skol
fortebet

Uyu mukobwa yashishikarije abantu gusura gereza y’iwabo muri Miss Rwanda bisetsa abatari bake,abandi bataha barira kubera uburyo bapimamo uburebure[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 23, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Umukobwa witwa Umukundwa Clemence yatangaje abantu benshi ubwo yari mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka abakobwa bazahagararira intara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda 2019 aho yashishikarije abantu gusura amagereza ari mu karere avukamo,abandi nabo bakarira batishimira uburyo batatoranyijwe kandi bari bizeye uburebure bwabo ndetse bashinja abategura iri rushanwa kudakorera mu mucyo ngo bagaragaze ibipimo by’uburebure bwabo ahubwo bakabishyira mu bwiru.

Sponsored Ad

Ni ijonjora ry’ibanze ryabereye mu mujyi wa Huye muri Credo Hotel hafi neza ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

Umukundwa Clemence w’imyaka 19 y’amavuko atuye mu karere ka Muhanga, yagize amahirwe yo kuboneka mu bakobwa 20 baciye imbere y’abagize akanama nkemurampaka kuko hari hariyandikishije abakobwa 67.

Ageze imbere y’abagize akanama nkemurampaka kari kagizwe na Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, Iradukunda Michelle ukora kuri Radio na Televiziyo Rwanda na Uwase Marie France, yabajijwe icyo akarere ke kihariye yashishikariza abanyamahanga ku buryo bahasura.

Mu gusubiza yavuze ko hari byinshi yabakumbuza kuko hari n’amagereza.

Yagize ati:”Hari ibyiza byinshi nabashishikariza, hari amashuri ndetse hari n’amagereza.” Akivuga ibi abantu bari bari ahabereye Irushanwa bahise baseka.

Muri iri rushanwa ryaberaga mu ntara y’Amajyepfo, hagaragaye kandi umukobwa wavugishije benshi, ni umukobwa witwa Tuyishimire Cyiza Vanessa wari waturutse I Kigali, abenshi bagarukaga ahanini ku miterere y’uyu mukobwa bavuga ko ameze nk’igisabo.

Uretse aba ariko, hari n’abakobwa barize bavuga ko uburebure bwabo babwanze kandi nyamara baje biyizeye bazi ko uburebure bwabo buhuye neza n’ubwo abategura irushanwa bari basabye, ndetse bakaba batangaga n’urugero ku bakobwa batoranyijwe bo bivugiraga ko basumbya uburebure,aha bavugaga ko ibikoresho bakoresha bapima bitandukanye n’ibyahandi ndetse ko n’uburyo bapimamo ntibabwire uwo bapimye ikigero cy’uburebure yagize bitari mu mucyo,kuko ngo baza ukumva barakubwiye ngo wowe twasanze uburebure bwawe budahuye nubwo dushaka,ndetse aba bakobwa bakaba bashinja abashinzwe gutoranya aba bakobwa gukoresha amarangamutima ku bakobwa bamwe na bamwe.

Uwemererwa kwinjira mu irushanwa rya Miss Rwanda ni umukobwa uri hagati y’ imyaka 18 na 24, yararangije amashuri nibura yisumbuye, azi kuvuga Ikinyarwanda n’izindi ndimi byibuze Icyongereza, Igifaransa cyangwa Igiswahili, atari munsi y’ uburebure bwa metero 1.70 6, kuba umubiri we uri kukigereranyo cy’ uburemere (BMI) hagati ya 18.5 na 24.9.

Agomba kuba atarabyaye, agomba kuba mu Rwanda mu gihe kingana n’umwaka mu gihe yatorewe kuba Miss Rwanda, kudakora ubukwe mu gihe acyambaye ikamba , guserukira u Rwanda aho akenewe hose no kuba yemeye gukurikiza amategeko n’ amabwiriza agenga irushanwa rya Miss Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa