skol
fortebet

Valeria Vazquez niwe wegukanye ikamba rya Miss Supranational ,Clemantine ataha amara masa

Yanditswe: Saturday 08, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Umunya Puerto Rico Valeria Vazquez niwe wambitswe ikamba rya Miss Supranational ahigitse abarimo umunyarwandakazi Uwase Clemantine wari uhagarariye u Rwanda.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu taliki 7 Ukuboza 2018 ,nibwo habaye ibirori by kwambika ikamba umukobwa wahise abandi mu irushanwa rya Miss Supranational 2018.

Ikamba ryegukanywe n’uwitwa Valeria Vazquez wo muri Puerto Rico, wasimbuye Jenny Kim wo muri Koreya wari urifite kuva mu mwaka ushize mu gihe igisonga cya kane cyabaye uwo muri Indonesia icya gatatu, uwo muri Pologne agirwa uwa kabiri n’aho uwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aba igisonga cya mbere.

Ibi birori byo gutanga ikamba rya Miss Supranational 2018 byari biyobowe n’Umuhindekazi wegukanye ikamba mu 2016, Srinidhi Shetty, wananyuzagamo akagira inama abakobwa bahatanaga.

Yagize ati “Ndagira ngo nibwirire umukobwa wegukana ikamba rya Miss Supranational 2018 uyu munsi ko niba koko afite umuhamagaro wo gukora ikintu, adakwiriye kwiyumvamo kugikora hutihuti ahubwo azakore icyo agomba gukora n’urukundo, ibyo byose azabyibagirwa.”

Abakobwa baje mu myanya icumi ya mbere barimo uwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , Vietnam, Romania, Brezil, Puerto Rico, Poland, Indonisia, Philippines, Venezuela na Mexique.

Mu bihembo uyu mukobwa yahawe harimo kuba yahembwe angina n’ ibihumbi 30 by’amadolari ya Amerika. Aho azanashyigikirwa mu bikorwa bye yifuza gukora.

Twakwibutsa ryari kwitabirwa na Djazila gusa akaza gusimbuzwa na Uwase kubera imyitarire mibi.

Miss Supranational ibaye ku nshuro yayo ya 10 aho bamwe mu banyarwanda baryitabiriye barimo 2011 hagiyeyo Uwamahoro Yvonne, 2012 hitabira Simbi Sabrina mu 2013 hajyayo Mutesi Aurore, 2014 hagenda Umwali Neema Larissa, Gisa Sonia ajyayo mu 2015 , Akiwacu Colombe mu 2016 , Ingabire Habiba mu 2017 na Uwase Clementine wagiyeyo uyu mwaka.

Ibitekerezo

  • banyarwandakazi niba mushaka umwanya wambere kubu miss .kugirango mubashe guhangana nariya mazubazuba mushake mukorogo ariyo mwisiga naho ubundi ubwo bukara bwanyu wapi mukorogo nuko yaciwe ahibw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa