skol
fortebet

Vanessa Mdee yanenzwe cyane n’umukunzi we nyuma yo kuvuga uburyo yabonye ubugabo bwe hashize iminsi 2

Yanditswe: Wednesday 27, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi wo muri Tanzanie wamamaye nka Vanessa Mdee yagawe n’umukunzi we Rotimi ubwo yari amaze kubwira umunyamakuru ko yamenye ko ari umugabo hashize iminsi ibiri.

Sponsored Ad

Ntabwo hashize igihe kinini ibi byamamare byemereye abafana ko biri mu mubano nyawo,gusa Umuhanzikazi Vanessa Mdee yagaragaje icyo atari yarigeze amenya ku mukunzi we Rotimi,abantu bibaza icyo yashatse kuvuga ndetse na Rotimi yerekana ko atabyishimiye maze abakunzi babo babibona ukundi.

“Byantwaye iminsi ibiri kugirango mbashe kumenya niba koko ari umugabo”. Vanessa Mdee aganira n’umunyakuru Millar Dayo mu kiganiro baheruka kugirana akanerura uko yamenye ko umukunzi we Rotimi ari umugabo hashize iminsi ibiri bari kumwe.

Rotimi ukomoka muri Nigeria akanakora umwuga wo gukina filimi muri Leta Zunze ubumwe za Amerika,aheruka kugaragara n’umukunzi we Vanessa Mdee i Atlanta bagiye guhaha muri rimwe mu maguriro yo muri uwo mugi.

Urukundo rushya rwa Vanessa Mdee n’umukinnyi wa filimi w’umunyamerika ukomoka muri Nigeria ’Olurotimi Akinosho’ uzwi nka Rotimi,rwakomeje kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania bitewe n’amafoto n’amashusho bakomezaga gushyira ku nkuta zabo za Instagram bagiye kurya ubuzima mu bice bitandukanye bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa