skol
fortebet

Vicky Zugah yavuze uburyo igitsina ari ikintu gikomeye ndetse ko atatungurwa umwana we w’umukobwa w’imyaka 16 yaratangiye kugitanga

Yanditswe: Friday 27, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi wa filimi akaba na rwiyemezamirimo Vicky Zugah, ukomoka mu Gihugu cya Ghana, yavuze ko ku atatungurwa kumva ko umwana we w’umukobwa w’imyaka 16 yatangiye gukora imibonano mpuzabitsina.

Sponsored Ad

Ibi Vicky Zugah yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana na Zion Felix cyitwa “Uncut show”, aho avuga ko umwana we wiga mu kigo abanyeshuri biga bacumbikiwe (Boarding School) ko bishoboka cyane ko yashukwa na bagenzi be bakamushora mu gikorwa cy’ubusambanyi cyangwa agatakaza ubusugi bwe afashwe ku ngufu.

Vicky Zugah usanzwe ari n’umucuruzi w’amavuta n’ibindi bikesha isura, yakomeje avuga ko atazatungurwa no kumva umukobwa we yaratangiye gukora imibonano mpuzabitsina na mbere hose ku myaka 10 kubera ko uyu munsi ikintu cyoroshye ni ugukora imibonano mpuzabitsina.

Vicky yanatangaje ko na we yatangiye gusambana n’abasore akiri muto, rero kuri iki gihe imibonano mpuzabitsina yahinduwe nk’ibintu bisanzwe, ngo n’umukobwa we ntibyamutangaza yaratangiye gutanga igitsina ku basore.

Vicky abajijwe uko azakira umukobwa we, igihe ku myaka ye yamubwira ko afite umuhungu bakundana, yasubije agira ati:

“Igitsina ni ikintu gikomeye cyane, rero nk’ababyeyi ntitugomba guceceka, ahubwo tugomba kwigisha abana bacu ibyerekeye imibonano mpuzabitsina.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa