Victoria Beckham yarijijwe cyane no kumva ko ashobora gutandukana na David Beckham

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 October 2018 Yasuwe: 2785

Umunyamideli Victoria Beckham w’imyaka 44 usanzwe ari umugore w’uwahoze ari umukinnyi w’icyamamare David Beckham, ngo yamaze iminsi 2 arira cyane nyuma yo kumva ibyo uyu mugabo we aherutse gutangaza ko urugo rwabo rugoye cyane.

David Beckham na Victoria bamaze imyaka 19 babana ndetse bafitanye abana 5 ariko biravugwa ko bashobora gutandukana bitewe n’uko bahora bashwana.

Beckham usigaye ari umushoramari,aherutse gutangaza ko yashinze ikipe yitwa Inter Miami ndetse izatangira gukina muri shampiona ya MLS ariko umubano we n’umugore we uri mu marembera nkuko bitangazwa nibinyamakuru.

Victoria Beckham akimara kumva ko umugabo we yavuze ko urugo rwabo rwubatse ku musenyi yahise yerekeza mu Budage mu bitaro bivura Stress ndetse ngo yamaze iminsi 2 arira cyane nkuko byatangajwe n’imwe mu nshuti ze.

Imwe mu nshuti z’umuryango wa David Beckham yavuze ko uyu mugabo w’icyamamare asigaye yihunza uyu mugore we kugira ngo akomeze imishinga ye nyuma yo kumva ibinyamakuru byavumbuye koi we rurara rushya ndetse bashobora gutandukana.

Yagize ati “Victoria akimara kumva ibyo David Beckham yatangaje yataye umutwe.Ntiyiyumvishije ukuntu umugabo we yavuze ibyo urugo rwabo kuri Televiziyo.Yamaze iminsi 2 arira cyane.”

Beckam yavugiye muri Australia ku wa Gatatu w’iki cyumweru ko umubano we n’umugore we Victoria umuvuna cyane ndetse ugoye ku buryo bukomeye.



David Beckham na Victoria bamaze imyaka 19 babana bashobora gutandukana

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    Bafite abana beza Benshi ntibazatandukane uwo mugore numunyamurengwe

    4 months ago

Inzindi nkuru

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda bikomye bikomeye abakomeje kwiyitirira...

Abategura Miss Rwanda bikomye abantu batandukanye bagiye bafungura inkuta...
22 February 2019 Yasuwe: 3003 0

Miss Mwiseneza Josiane yavuze ko umushinga we abantu bawumvise uko utari...

Mwiseneza Josiane , mu gihe haburaga amasaha make ngo umushinga we...
21 February 2019 Yasuwe: 2494 0

Miss Mwiseneza Josiane yasubije abamunenga kugira isoni

Miss Mwiseneza Josiane yasubije abantu bamunenga ko agira isoni iyo ari...
21 February 2019 Yasuwe: 2364 0

Ibigwi bya Mwiseneza Josiane byatumye yandikwaho igitabo asanishwa na...

Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga wakunzwe wa 2019(Miss Popularity)...
21 February 2019 Yasuwe: 2279 0

Umuraperi ukomeye muri Uganda usanzwe ari inshuti ya Eddy Kenzo...

Umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Gihugu cya Uganda Gereson Wabuyi...
21 February 2019 Yasuwe: 2133 2

Umuryango wa Tanasha wagaragaje impungenge ku mibanire ye na...

Mu gihe kingana n’amezi ane umuhanzi Diampnd Platnumz amaze akundana...
21 February 2019 Yasuwe: 2023 0