skol
fortebet

Abakinnyikazi ba film nyarwanda abenshi muri bo bagiye babyara bakiri abakobwa[AMAFOTO+VIDEO]

Yanditswe: Wednesday 04, Mar 2020

Sponsored Ad

Uruganda rwa cinema nyarwanda ni rumwe muzikomeje kugenda ruzamuka umunsi ku munsi, abayikora akaba ari bamwe mu bakora uyu mwuga bagakomeza kugenda bazamuka umunsi ku wundi.

Sponsored Ad

Abakurikira Sinema nyarwanda ntibatana no kwibaza kenshi ku banyarwandakazi iyo bamwe bumvise ko babyaye nyamara abenshi bari baziko ari abakobwa.

Uyumunsi twagerageje kwegeranya urutonde rw’abanyandakazi 5 bibarutse nyamara nta bagabo bazwi n’amategeko bafite cyangwa ngo babe babana nabo munzu imwe, aba kandi ni bamwe mu bajya batungura benshi mu bamenya ko bibarutse.

1. Musanase Laura (Nikuze-City Maid)

Uyu ni umukinnyikazi wa film nyarwanda wamamaye mu buryo budasanzwe bitewe n’impano ye ndetse n’uburanga bwe yaba uko agaragara ndetse bamwe bakamugirira impuhwe bitewe n’inshingano (role) yakinaga muri iyi filme itambuka kuri televiziyo y’igihugu.

2.Uwamwezi Nadege (Nana-City Maid)


Nadege n’umuhungu we

Uyu yamenyekanye muri film nyarwanda zitandukanye nka Catheline,Ndi Umuchristo nizindi zitandukanye ndetse anakundwa bitewe n’ikimero cye gikurura benshi. akaba nyamara amaze igihe kitari gito yibarutse umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 10-12

3.Bazongere Rosine (Purukeriya-Papa sava)

Rosine n’umuhungu we

Uyu ni umwe mu bakobwa b’abahanga kandi bakunzwe n’abatari bake mu Rwanda, yamenyekanye muri filme zitandukanye nka City maid, The cancelor,papa sava nizindi, mu minsi yashize bikaba byaravuzwe ko yirukanywe muri iyi film papa sava nyamara nyirayo akaba yaratangaje ko ariwe wisezereye.

Uyu Rosine kandi ni umwe mu byamamarekazi wibarutse nta mugabo uzwi babana, akaba afite umwana w’umuhungu uri mukigero cy’imyaka hagati 3-5.

4.Mukayizera Djalia Nelly (Kecapu-Bamenya)

Ni umwe mu bakobwa bagezweho muri Sinema nyarwanda,akaba yarakinnye muri filime ntaheza h’isi, bamenya n’izindi, uyu mukobwa ukina agaragara nkukunda amafaranga cyane n’imiterere ye bituma yigarurira imitima y’abagabo benshi. gusa abenshi iyo bamenye ko yabyaye basa n’abatungurwa kuko atariko agaragara.

5.Uwababyeyi Djalila (Teta-City Maid)

Uyu munyarwandakazi yamamaye cyane muri film city maid itambuka kuri televiziyo y’u Rwanda ndetse akaba anagaragara muri videwo zitandukanye z’abahanzi batandukanye nka J’amais ya Mico the best, Ubigenza ute ya Niyo Bosco nizindi, nawe akaba ari umukinnyikazi ukina sinema wibarutse nyamara nta mugabo uzwi babana.

si aba gusa ahubwo hari n’abandi bagaragara muri uyu mwuga bibarutse nka Bijoux wo muri bamenya,Soreil nawe wo muri bamenya n’abandi benshi tuzagarukaho mu nkuru zacu zitaha.

VIDEO: REBA URUTONDE RWABANYARWANDAKAZI BAKINA FILM UTAKEKA KO BABYAYE

Ibitekerezo

  • Gukina Films ni kimwe mu bintu bituma abakobwa benshi ku isi biyandarika bakabyara.Ibindi ni ukuririmba,kubyina,gukora mu kabari,fashion show,etc...Kimwe no kuba umu Star.Nubwo bamwe batabyara,bariyandarika bagafata ibinini bibuza kubyara.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa