skol
fortebet

Wa mugabo ufite ubugufi budasanzwe yajyanye wa mukobwa bakundana ufite ikibuno kidasanzwe kumwerekana iwabo[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 16, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Umugabo ufite imiterere idasanzwe, Moussa Sandiana Kaba amaze kwamamara nka Grand P, uyu mugabo yagiye kwerekana umukobwa bakundana mu muryango w’iwabo.

Sponsored Ad

Uyu mugabo amaze kumenyekana cyane kubera gukundana n’umukobwa nawe ufite ikibuno n’imiterere bidasanzwe, bivugwako umugabo apima ibiro 25 naho uyu mukobwa we agapima ibirenga 100.

Ku munsi wa Saint Valentin, uyu mugabo yagiye kwekana uyu mukobwa bakunda iwabo mu muryango aho nabo batunguwe n’ingano y’ikibuno cy’uyu mukobwa uzwi ku mazina ya EUDOXIE YAO.

Grand P mubutumwa yageneye umukunzi we ku munsi w’abakundana yagize ati “Ndagukunda cyane, ndabikubwiye, kandi ndabisubiramo, amagambo yanjye arabigaragaza,…..”.

Yakomeje agira ati “Ndashaka ko bizahora gutya ubuziraherezo nzicuza ijoro rizarenga ntari kumwe nawe, kandi buri gitondo ndashaka ko izuba ryaka rizajya rirasa uri mumaboko yanjye….”

Uyu mugabo ufite ubugufi budasanzwe kandi isura ye ikaba imugaragaza nk’umuntu ushaje bivugwako yahuye n’uburwayi bwitwa Progeria, umuntu urwaye iyi ndwara agaragara nkuwagwingiye, imisatsi ye irapfuka,agira umutwe mutoya, urwasaya ruto, izuru ryiziritse, kandi uruhu rwe rugamugaragaza ko ashaje.

Uyu mugabo bivugwako afite uburebure bungana na cm 110 akaba apima ibiro 25 naho umukobwa we apima ibiro birenga ijana.

Uyu mugabo bivugwako afite amafaranga menshi cyane, akura mubijyanye n’ubuhanzi, ndetse uyu mukobwa nawe ni umunyamideri wiyerekana agaragaza ikibuno cye, akaba afite n’amaduka acuruza imyambaro n’imibavu y’abagore, arazwi cyane kuko akurikirwa n’abarenga miliyoni kurubuga rwa instagram.

Uyu mukobwa Eudoxie Yao avugako, urukundo rwe n’uyu mugabo rwiyongereye cyane kubera ibyo abantu babavugagaho, nawe ngo ubu arashaka kugaragazako urukundo rujya aho rushatse kandi ngo buri muntu wese akwiye gukunda hatitawe kumiterere ye.








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa