skol
fortebet

Wa muhanzi w’umwana wo muri Uganda baherutse gusaba kureka umuziki cyangwa agafungwa yaguze imodoka

Yanditswe: Thursday 02, May 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Fresh Kid UG w’imyaka 7,umaze iminsi avugisha benshi mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga,yamaze kugura imodoka ye nshya yo mu bwoko bwa Mercedes Benz.

Sponsored Ad

Uyu mwana muto Fresh Kid, arakunzwe cyane mu njyana ya Hip Hop ndetse igikundiro cye cyatumye abona amafaranga yo kugura imodoka yo mu bwoko bwa Mercedez Benz, gusa iri gutwarwa na manager we Francis cyane ko ataruzuza imyaka yo kwemererwa gutwara imodoka.

Patrick Senyonjo uzwi nka Fresh Kid,yaciye ibintu mu minsi ishize ubwo Minisitiri w’Urubyiruko muri Uganda,Florence Nakiwala Kiyingi yamusabye kureka kuririmba kuko akiri muto, bitaba ibyo akajyanwa muri gereza yagenewe abana,bibabaza benshi mu batuye isi bamwamaganira kure.

Fresh Kid abinyujije ku rubuga rwe rwa You Tube yemeje ko amakuru ari impamo,yaguze imodoka ye nshya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa