skol
fortebet

Wa muhanzi wa Gospel yongeye kwibasira Diamond akomoza no ku kayabo k’amafaranga amaze gutakaza atereta Zari

Yanditswe: Sunday 15, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi ukora indirimbo zihimbaza Imana muri Kenya, uzwi ku izina rya Ringtone, yongeye kumvikana yibasira Diamond Platnumz ndetse ahishura ko amaze gutakaza amashilingi atari make kuri Zari amusaba urukundo.
Aganira na Pulse Magazine, Ringotne yagize ati:“Zari akeneye kongera kwitabwaho, mfite buri kimwe cyatuma aba umugore w’icyubahiro, uriya Diamond yumvaga ko azamuhaza muri buri kimwe ariko si ko biri kuko nta mashilingi ahagije afite yatunga Zari nk’uko njye nabikora ndetse Diamond (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi ukora indirimbo zihimbaza Imana muri Kenya, uzwi ku izina rya Ringtone, yongeye kumvikana yibasira Diamond Platnumz ndetse ahishura ko amaze gutakaza amashilingi atari make kuri Zari amusaba urukundo.

Aganira na Pulse Magazine, Ringotne yagize ati:“Zari akeneye kongera kwitabwaho, mfite buri kimwe cyatuma aba umugore w’icyubahiro, uriya Diamond yumvaga ko azamuhaza muri buri kimwe ariko si ko biri kuko nta mashilingi ahagije afite yatunga Zari nk’uko njye nabikora ndetse Diamond yitiranyije Zari n’abandi bakobwa yaba yaramenyanye nabo, ntabwo umugore w’umukire yabasha kuguma muri Tanzaniya, ahubwo yaguma muri Kenya”.

Ringtone yakomeje avuga ko yatakaje iby’agaciro mu rwego rwo kwereka Zari ko yishoboye kuri buri kimwe, kugirango arebe ko yamusanga. aganira na Citizen kandi Ringtone yakomeje agaragaza umubare w’amashilingi ya Kenya amaze gutakaza kubera Zari. Yagize ati” Urebye maze gutakaza amashilingi asaga miliyoni 800 mu muziki, ubucuruzi ndetse n’amasoko ya Leta mu rwego rwo kwiteza imbere mu buryo bugaragara”.

Mu minsi ishize ubwo mubyara wa Zari yari afite urugendo rwerekeza muri Uganda, Ringtone yavuze ko yaguze impeta ya zahabu imutwaye akayabo k’amashilingi ibihumbi 800,000 kugira ngo ayishyikirize Zari ndetse anamuha 100,000 by’amashilingi ya Kenya nk’igihembo cyo kuba yemeye kumutumikira. Gusa Ringatone akavuga ko kugeza ubu nta n’ubutumwa yari yabona buvuye kuri Zari ku bw’impano yamugeneye ariko ngo aracyafite icyizere cy’uko Zari azamusubiza bidatinze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa