skol
fortebet

Wa mukobwa wo muri Ethiopia ukundana n’umuhanzi nyarwanda Meddy yamuteye imitoma abantu bifata ku munwa[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 07, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Umukobwa ukomoka mu gihugu cya Ethiopia witwa Mimi Medhira yeruye ku mugaragaro ko ari mu munyenga w’urukundo n’umuhanzi Ngabo Meddy, ni nyuma y’ubutumwa bw’urukundo yakoresheje amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Sponsored Ad

Urukundo rwa Meddy na MedhiraUnagaragara muri Video ya Ntawamusimbura rwatangiye kuvugwa mu mwaka ushize, ubwo Meddy yashyiraga amashusho y’uyu mukobwa ku rukuta rwe rwa Instagram, agahita ayasiba.

Nyuma yaho, Meddy yaje mu Rwanda aganira n’itangazamakuru bamubajije niba afite umukunzi asubiza agira ati “Sindi mu rukundo ariko hari uwo ndi gutereta, mfite icyizere ko bizacamo. Atuye muri Amerika, Si umunyarwanda.”

Meddy yongeyeho ko uyu mukobwa ari gutereta yamukundiye ko agira kwiyoroshya muri we ndetse akaba acisha make ari nacyo gikomeye abanza kureba ku mukobwa wamubera umukunzi.

None Tariki ya 07 Kanama 2018, Ngabo Jobert Meddy yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 29 ishize abonye izuba. Mimi Medhira yagaragaje byeruye ko akunda uyu munyagikundiro ndetse anasobanura uburyo Meddy ari umusore ufite umutima unogeye.

Mimi Medhira yavuze ko Meddy afite umutima unogeye kandi ucyeye, Kuba amukunda byo ngo ntibishikanywaho namba.

Mu mafoto atandukanye reba uburyo Mimi yamwifurijemo isabukuru nziza y’amavuko:



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa