skol
fortebet

Wa murundikazi wabyaranye abana b’impanga na Diamond nyuma akanakundana na nyakwigendera Katauti yakoze ubukwe n’umuhanzi[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 09, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Jessica Asmah wakundanye na Nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti mu minsi ye ya nyuma, yakoze ubukwe n’umusore witwa Yves Melodie ubarizwa mu itsinda rya Best Life Music ryo mu Burundi.

Sponsored Ad

Uyu Asmah kandi bikaba binavugwa neza ko afitanye abana babiri b’impanga yabyaranye na Diamond Platnmuz biyongera kuwundi umwe yabyaranye na Nyakwigendera Ndikumana Katauti.

Izimpanga bivugwako yazibyaranye na Diamond Platnumz

Ubu yamaze gukora ubukwe bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize ariko amafoto yatangiye gusakazwa kuri uyu wa Kabiri.

Mu mashusho yasakajwe bigaragara ko ubukwe bwabereye ahantu hitaruye bukitabirwa n’abantu bake biganjemo abo mu muryango wa Asmah n’umugabo we.

Abageni n’abitabiriye bataramiwe n’itsinda riririmba umuco gakondo wo mu Burundi ndetse Asmah yaririmbiwe ibihozo ubwo umugabo we yajyaga kumwambika impeta. Aba bombi basezeraniye mu idini ya Islam.

Ku wa 15 Ugushyingo 2017 abakunda umupira w’amaguru by’umwihariko abafana ba Rayon Sports, babyukiye ku nkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Katauti wanditse amateka akomeye mu Rwanda.

Yapfuye amarabira bishengura benshi. Urupfu rwe rwashegeshe Irene Pancras Uwoya wamamaye muri filime nka Oprah babanye nk’umugabo n’umugore banafitanye umwana w’umuhungu witwa Ndikumana Krish.

Asmah na Katauti urukundo rwabo rwari rumaze kugaba amashami

Agahinda kageze kuri Jessica Asmah bari bamaranye igihe gito batangiye gukundana byeruye gasya katanzitse, ndetse nyuma y’urupfu rwa Katauti yakunze kugatura imbuga nkoranyambaga ariko ageze aho ariyakira.

Jessica ubusanzwe aba i Bujumbura ari naho Katauti Ndikumana yavukiye. Afite abana batatu harimo ab’impanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa