Wa musore w’ibigango wahoze arinda umuhanzi Diamond akamwirukana,Hamisa Mobetto babyaranye yamuhaye akazi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 23 April 2019 Yasuwe: 4644

Mwarabu fighter, umusore w’ibigango wahoze arinda umuhanzi Diamond Platnumz yafotowe bigaragara ko acungiye umutekano Hamisa Mobetto wahoze akundana n’uriya munyamuziki wo muri Tanzania.

Mwarabu wahoze ari umutoni wa Diamond, yafotowe ari kumwe na Mobetto ubwo uyu mugore unafitanye umwana na Diamond yari i Dar Es Salaam mu bikorwa byo kwamamaza Company icuruza ibikoresho byifashishwa mu kongera ubwiza.

Mwarabu wabaga acungiye umutekano umuhanzi Diamond mu bitaramo bitandukanye yakoreraga hirya no hino ku isi, yatandukanye na we nyuma y’impanuka ikomeye yakoze mu mwaka ushize. Ashinja Diamond kugira umutima wa kinyamaswa, ngo kuko akimara gukora iriya mpanuka nta bufasha na buke yigeze amuha ahubwo akamuhemba kumwirukana.

Byavuzwe ko Diamond yirukanye uyu wahoze ari umurinzi we kubera ngo kuko yamushyiraga ku ka rubanda amushinja kumufata nabi.

Hamisa Mobetto yatangiye gucungira umutekano, na we yahoze yaratoneshejwe na Diamond ndetse yemwe banabyarana umwana w’umuhungu. Aba bombi na bo ibyabo byarangiye muri 2018, ubwo Diamond washinjaga uyu wahoze ari umukunzi we kujya mu bapfumu agambiriye kumucishiriza inzaratsi zatuma amukundwakaza kurushaho.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Chris Brown ari hafi kubyarana umwana wa 2 n’umukunzi we wa kera[AMAFOTO]

Umuhanzi Chris Brown ukomeye cyane mu muziki wo muri Leta zunze ubumwe za...
19 June 2019 Yasuwe: 2171 0

Kimenyi Yves uherutse guca ibintu hose kubera amashusho ye yambaye ubusa...

Umunyezamu Kimenyi Yves wa APR FC n’Amavubi,uherutse guca ibintu ku mbuga...
19 June 2019 Yasuwe: 4046 0

Miss Akiwacu Colombe yifashishijwe mu bukangurambaga bwamagana ivangura...

Miss Akiwacu Colombe wabaye Miss Rwanda mu 2014 , yitabiriye igikorwa cyo...
19 June 2019 Yasuwe: 1114 0

Umuhanzi Nsengiyumva uzwi nk’Igisupusupu yavuze abahanzi b’Abanyarwanda yari...

Umuhanzi Nsengiyumva Francois wamamaye ku izina rya Igisupusupu kubera...
18 June 2019 Yasuwe: 3242 1

Umuhanzi Martin Promoter yagarukanye imbaraga mu mashusho y’indirimbo...

Umuhanzi Martin Munezero uzwi ku izina rya Martin Promoter yashyize hanze...
18 June 2019 Yasuwe: 530 0

Byinshi byihariye wamenya kuri Marcel Rutagarama wamamaye kuri Radio...

Marcel Rutagarama, ni umunyamakuru wamenyekanye mu biganiro by’imikino kuri...
18 June 2019 Yasuwe: 6285 0