skol
fortebet

Waje yatunguwe no kubona abanyarwanda bibereye kuri Whats Apps na Instagram mu gihe yabaririmbiraga [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 29, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Waje yatunguwe no kuririmbira abanyarwanda mu kimbo cyo kugirango bishimane nabo bamwe bagahugira kuri Whats App ndetse na Instagram.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 rishyira kuwa 29 Nzeli 2018. mu mujyi wa Kigali mu ihema rya Serena Hotel habereye igitaramo ngaruka kwezi gitegurwa na Kigali Jazz Junction. Muri uku kwezi kwa Nzeri hari hatumiwe umuhanzikazi ukomoka muri Nigeria ndetse n’umunyarwanda Muyango usanzwe ari umutoza w’itorero ‘Urukerereza’.

Iki gitaramo cyaranzwe n’ubwitabire buri hasi ugereranyije n’ibindi bitaramo byagiye bitegurwa na Kigali Jazz Junction mu mezi yatambutse. Ni igitaramo kandi cyaranzwe n’ibyishimo bicagase cyane ko uwararanganyaga amaso mu bitabiriye iki gitaramo, wabonaga benshi bahugiye ku mbuga nkoranyambaga abandi bahanze amaso ibyaberega ku rubyiniro, umubare w’abirekuraga bakabyina ubarirwa ku ntoki.

Muri iki gitaramo Neptunez Band yunamiye Aretha Franklin uherutse kwitaba Imana, afite inkomoko muri USA. Uyu mugore yamenyekanye nk’umwamikazi w’injyana ya Soul. Bati "Indirimbo ikurikiraho ni iyo kunamira Nyakwigendera Franklin. Imana imuhe iruhuko ridashira." Bahise baririmba indirimbo ye, bakorerwa mu ngata na Muyango.

Muyango yageze ku rubyiniro agorora ijwi ati "Mwiriwe neza" akomerwa amashyi yungamo ati "Wiriwe neza rugina baririmbana indekwe". Uyu mugabo ukomeye ku njyana gakondo yari yambaye umukenyero w’umweru n’ishati y’ibara ry’umukara atamirije inigi mu ijosi. Yari agaragiwe n’abasore b’inkorokoro babiri bari bambaye imikenyero y’amasate.

Mbere y’uko atangira kuririmba yasabye abitabiriye igitaramo kuza kumusaba indirimbo bashaka. Abashimira kuba bitabye ubutumire bwa Kigali Jazz Junction. Yahereye ku ndirimbo yise ’Mpore mpore’. Yayifashijwemo byihariye n’itsinda rya Neptunez Band, ayisoza akomerwa amashyi.

Yakurikijeho indirimbo yise ’Karame Nanone’. Yayiririmbye abitariye igitaramo bakoma amashyi, abandi barahagaruka batega amaboko. Yageze ku ndirimbo ’Nimuberwe bakobwa’ haseruka abakobwa batatu babyinnye Kinyarwanda. Umudiho wabo wirangiraga binyuze mu mayugi.

Yaririmbye indirimbo yise ’Nyundo we’ abagera ku icumi baragaruka barayibyina abandi babyinira aho bari bari mu byicaro byabo. Hanaserutse kandi Intore ku rubyiniro zanyuze benshi mu mashyi no mu mudiho. Indirimbo ye "Sabizeze" yahagurukije bacye mu bitabiriye Igitaramo, gusa yayiririmbye afashwa byihariye n’abayikunze mu myaka yo hambere n’ubu, aba ari nayo asorezaho.

Saa tanu n’iminota17’(23h17’) ni bwo Waje yageze ku rubyiniro yinjiye abaza ab’i Kigali niba bameze neza. Yatangiriye ku ndirimbo yahuriyemo na P Square bise ’Do me’. Yari yambaye imyenda y’ibara rya ’Orange’, ikanzu yari yambaye yari ifite pasure ndende igaragaza ikimero cye

Muri iki gitaramo hari ’table’ zariho abantu nka bane mu ntebe umunani zari zateguwe. Hari ’table’ zirenga ebyiri zitarangwagaho n’umuntu numwe. Saa tanu n’iminota 50’ (23h50’), igikundi cy’abantu nka 15 bikubuye barataha. Waje yakoreshaga imbaraga nyinshi ku rubyiniro uko ashoboye ariko bikanga abantu bagakomeza kwiyicarira. Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze abazibyina bahagaze batarenga batanu.

Uyu mugore nawe yavuze ko iwabo muri Nigeria ari umwamikazi ariko ngo ntiyumva ukuntu aririmba batamufasha. Ati " Nta kundi nabigenza uretse kujya mu bafana". Yabikoze atembera mu bitabiriye igitaramo, abasha kubona umugabo n’umugore bahagurutse babyinana nawe.

Yaririmbye indirimbo yahuriyemo na Patoranking ’Left for good’ akoresha imbaraga nyinshi abazamura amaboko mu kirere batarenze batanu. Yanononsoye ijwi rye muri iyi ndirimbo akomerwa amashyi. Yavuze ko yigiye ku nguzanyo ya Leta bitewe n’impano ye, ngo yaherewe ubuntu kandi azi agaciro k’impano afite.

Byageze aho asaba abitariye igitaramo cye kumusaba indirimbo bashaka. Bamwe bati ‘Joromi’. Yaririmbye ’Joromi’ abantu barahagaruka, aririmba n’izindi yagiye asabwa, bamwe bakanyuzamo bakamwenyura..

Saa 12:11 z’ijoro yavuze ko abashimiye kuko bitabiriye igitaramo cye. Avuga ko anyuzwe no kuba ari i Kigali. Mu ndirimbo ashimira yavuze ko ’yiteguye kongera gutumirwa i Kigali.’ Umurishyo wa nyuma w’iki gitaramo wavuze ku isaha ya Saa sita n’iminota 17’ .

REBA AMAFOTO YARANZE IGITARAMO:









Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa