skol
fortebet

Weasel yahishyuye umuhanzi uzasimbura Radio uko azaba ameze

Yanditswe: Wednesday 21, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Nyuma yuko nyakwigendera Mowzey Radio waririmbaga mu itsinda ‘Goodlyfe’ amaze kwitaba Imana, amakuru yakomeje kugenda acicikana hirya no hino avuga ko umuhanzi Pallaso ariwe ugiye gusimbura Radio gusa Weasel usigaye muri iri tsinda yayamaganiye kure. Ibi yabitangaje mu gihe hari amakuru yise ay’ibihuha yavugaga ko Radio azasimburwa n’umuhanzi King Saha, benshi bahamya ko afite ijwi rimeze kimwe nirya nyakwigendera Radio kuri ubu Weasel yabihakanye yivuye inyuma ntamusimbura akeneye kandi ko (...)

Sponsored Ad

Nyuma yuko nyakwigendera Mowzey Radio waririmbaga mu itsinda ‘Goodlyfe’ amaze kwitaba Imana, amakuru yakomeje kugenda acicikana hirya no hino avuga ko umuhanzi Pallaso ariwe ugiye gusimbura Radio gusa Weasel usigaye muri iri tsinda yayamaganiye kure.

Ibi yabitangaje mu gihe hari amakuru yise ay’ibihuha yavugaga ko Radio azasimburwa n’umuhanzi King Saha, benshi bahamya ko afite ijwi rimeze kimwe nirya nyakwigendera Radio kuri ubu Weasel yabihakanye yivuye inyuma ntamusimbura akeneye kandi ko yihagije .
Yagize ati “Ndihagije, nta wundi muntu nkeneye.

Umuntu umwe wenyine wari ushoboye yarapfuye, kuririmba njyenyine ndabishoboye yongeyeho ko King Saha ari inshuti ye cyane ariko ko nta gahunda afite yo kuririmbana na we muri Goodlyfe .

Hari andi makuru yakomeje kujyenda acicikana hirya no hino avugako haramutse habonetse umusore ufite ijwi nkirya Radio wamaze gutabaruka ko nta kabuza yahita yinjira muriri tsinda .

Twakwibutsa ko Itsinda Goodlyfe ryavukiye muri Uganda mu mwaka wa 2008 rigizwe n’abasore babiri ‘Weasel na Radio’. Ku wa 1 Gashyantare 2018, nibwo Radio yapfuye, mugenzi we ubu akaba asigaye wenyine bakaba baramenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Bread & Butter, Ability, Neera bakaba barasoreje ku ndirimbo bise Kyuma bakoranye na Spice Diana .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa