skol
fortebet

Weasel yerekanye umukobwa wamuryohereje urukundo kurusha abandi bose bakundanye

Yanditswe: Wednesday 19, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi wo Muri Uganda Dougalas Mayanja uzwi nka Weasel agiye gukora ubukwe n’umukobwa bamaze iminsi bakundana ndetse bakaba barabyaranye umwana w’umukobwa.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda cyanditse ko Weasel ari mu myiteguro yo gukora ubukwe na Talia Kassim banafitanye umwanya.

Bivugwa ko yatangiye gukundana n’umukobwa ukomoka mu gace ka Kyotera nyuma y’umwaka umwe atandukanye n’undi babyaranye witwa Samira Tumi nyuma yo kumushinja kumuca inyuma.

Nyuma yo gutandukana n’umukunzi we wa mbere, Weasel yitekerejeho asanga akwiye kugira urukundo rufite intego, ndetse yanabiganiriye n’abavandimwe be barimo Josee Chameleone.

Kugeza ubu Weasel na Kassim bari kwitegura imihango yo gusaba no gukwa, gusa ibijyanye n’idini bazasezeraniramo ntibarabyumvikanaho kuko umukobwa asengera mu idini rya Isilamu.

Weasel avuga ko uyu mukunzi we ari mukobwa wamuryohereje urukundo kuruta abandi bose yakundanye nabo.

Kugeza ubu aba bombi barabana n’uruhinja rwabo rw’amezi 10, rwitwa Thea Mayanja Nabukera. Samira watandukanye na Weasel byigeze guhwihwiswa ko yaba akundana n’umuhanzi Eddy Kenzo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa