skol
fortebet

Wema Sepetu urwaye bikomeye,yatangiye kwiheba ndetse ngo ashobora no gupfa vuba

Yanditswe: Friday 18, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi wa Filime, umunyamideli w’icyamamare muri Tanzania no muri Afurika y’Iburasirazuba, Wema Sepetu, amerewe nabi cyane kubera uburwayi butuma adahumeka neza no kuribwa mu gatuza ibimutera kwiheba nk’ugiye gupfa.

Sponsored Ad

Wema Sepetu, yatangaje ko yatekereje ko azapfa vuba kubera uburibwe ari kumva. Nk’uko we ubwe yabyitangarije, avuga ko arwana n’umusonga kandi ko igihe kimwe agira umubabaro mwinshi, ibimutera kumva azapfa vuba.

Wema yatangaje ko mu bimenyetso afite harimo ingorane zo guhumeka no kuribwa cyane mu gatuza. Mu gihe yagaragazaga ko kuri ubu ameze neza kurusha mu minsi yashize, yavuze ko ateganya gukora amasengesho (Dua) (isengesho ry’abasilamu) kubera ko Imana ikimutije ubuzima.

Aganira na Global Publishers, yagize ati: “Natekereje ko ari iherezo ryanjye mpitamo gusangiza amafoto kuri Instagram kugira ngo mu gihe hari amakuru mabi, abantu bamenye ko ndimo kubabara cyane. Bamwe bashobora gutekereza ko ari urwenya ariko nkurikije uko niyumva, nabonye urupfu rwanjye. Ntabwo nshoboye guhumeka. Nagize umubabaro mwinshi”.

Wema Sepetu wamenyakanye cyane kubera Diamond Platnumz babaye mu rukundo imyaka myinshi, akaza no kugirana umubano wihariye na Idris Sultan uzwi cyane muri Tanzania. Arasaba abakunzi be kumusengera cyane. Ati: “Ku bafana banjye, mukomeza kunsengere kuko ikibazo cy’ubuzima bwanjye gihagaze nabi, ariko byibuze meze neza kuruta igihe nabanje kurwara”.

Ubuzima bw’uyu mukinnyi wa Filime, mbere bwateje impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugira impinduka zikomeye harimo kugabanya ibiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa