skol
fortebet

Wema Sepetu uzakatirwa ku munsi w’ejo Indwara yavanye muri gereza yabereye amayobera abaganga[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 03, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Umukobwa umaze kubaka izina rikomeye muru Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko mu gihugu cya Tanzania akomokamo, Wema Sepetu n’ubwo biteganijwe ko azasomerwa urubanza ku munsi w’ejo tariki 4 Nyakanga2019 ngo uburwayi bwe yakuye muri gereza bwakomeje kuba amayobera.

Sponsored Ad

Wema Sepetu wabaye Nyampinga wa Tanzania wa 2006, ni umukinnyi wa filime akaba no ku rutonde rw’abakundanye na Diamond, yigeze kuvugisha abatuye tanzana kubera amashusho n’amafoto yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga ashora urubyiruko mu busambanyi akaza guhanwa na Leta no gucibwa amafanga harimo no gufungwa.

Wema, Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko muri gereza hari ubuzima bubi ndetse ko n’ubuzima bwe bwahatikiriye kuva yafungwa. Ati “Haba imibu myinshi cyane. Bansuzumye malariya bafata n’ibipimo by’inkari n’ibindi byinshi ariko uburwayi ntiburamwnyekana. Muganga wanjye yambwiye ko tugomba gukoresha ibindi bizamini kugira ngo abashe kumenya uko bimeze.”

Wema kandi yakomeje avuga ko muganga yamusabye ko yakwisuzumisha indi ndwara iterwa no kurumwa n’umubu yitwa ’Dengue’, mu gihe yumvise akomeje kumererwa nabi.

Abajijwe niba ubu burwayi yaba yabukuye muri gereza koko cyangwa ko ashobora kuba yarabwanduye mbere y’uko afungwa, ibyo yamaganiye kure.

Ati “Oya, ubwo najyaga muri gereza nari maze igihe kinini cyane narakize neza. Ibibazo byavukiye muri gereza. Ndetse ndi muri gereza nariwe cyane mu nda n’umutwe ndetse nshika n’intege cyane mu mubiri. Sinari merewe neza.”

Wema yarekuwe nyuma yo kwishyura amafaranga nsimburagifungo (caution/bail), urubanza rwe rukaba ruzasomwa kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Nyakanga, 2019. Akaba yarihanangirijwe kutazasiba isomwa ryarwo kuko bishobora kumugiraho ingaruka zikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa