Wema Sepetu wakundanyeho na Diamond yagize icyo avuga ku Nda y’imvutsi Tanasha atwite

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 22 August 2019 Yasuwe: 4362

Nyuma y’uko hagaragaye amakuru yemeza neza ko umukunzi wa Diamond Platnumz Tanasha Donna Oketch atwite inda y’imvutsi,benshi mu bakunzi b’umuhanzi Diamond Platnumz ntibari biteze ko hari umwe mu bakobwa bakundanye nawe bakwishimira ko Tanasha amutwitiye.

Ibi bitandukanye nibyo Wema Sepetu yagaragaje, ku magambo yatangaje agaragaza ko yishimiye cyane kumva Tanasha atwite inda ya Diamond wahoze ari umukunzi we nyuma bakaza gutandukana.

Mu magambo ye bwite Wema yatangaje ko yifuriza Tanasha kugubwa neza no gukomeza kumererwa neza ku mwana atwite ndetse anahishura ko ahora amusabira ku mana ko yazibaruka amahoro dore ko ari ibintu biba bitoroshye ku mubyeyi uwo ari we wese.

Wema yavuze ko kuba Tanasha atwite ari umugisha ukomeye kuri we no ku mwana afite mu nda by’umwihariko mu muryango wa Diamond Platnumz,ati kandi gusama inda n’ibyishimo bidasanzwe ku mugore wese,.

Yagize ati: “Njyewe mu byukuri nishimiye cyane kuba Tanasha atwite ndetse yitegura kuba umubyeyi mwiza, ndamusabira ku mana ngo azibaruke amahoro, kubera ko kubona burya umugore wese yateye iyi ntambwe, mufashe gusenga amezi icyenda azayarangize neza”.

Wema Sepetu yakomeje avuga ko ikimushimishije ku ruta ibindi ari ukuntu Se w’umwana (Diamond Platnumz) akuda kwita ku bana be.

Tanasha Donna yakundanye na Diamond Platnumz nyuma y’uko uyu muhanzi yari amaze gutandukana na Zari Hassan bari barabyaranye abana babiri ndetse na Hamisa Mobetto bari bamaze kubyarana umwana umwe.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Tanasha Na Mushiki wa Diamond ntibavuga rumwe ku mwana yabyaye

Mushiki w’umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Paltnumz yatangaje ko umukunzi...
14 September 2019 Yasuwe: 6986 0

Miss Vanessa wamamaye muri Miss Rwanda 2015 yambitswe impeta n’umuherwe...

Umukobwa witwa Uwase Vanessa Raissa wamamaye mu irushanwa rya Miss Rwanda...
14 September 2019 Yasuwe: 4372 0

Tanasha yavuze ku ifoto y’umwana Diamond aherutse gushyira hanze

Umunyamakuru, umuhanzi akaba n’umugore w’icyamamare mu muziki Tanasha Donna...
13 September 2019 Yasuwe: 5294 0

Umuraperi w’umunyapolitiki ukomeye muri Cameroun yakoze amateka akorera...

Umuhanzi ufite ibigwi bikomeye mu njyana ya Hip Hop mu gihugu cya Cameroun...
13 September 2019 Yasuwe: 2803 0

Asinah Erra yatangaje izina ry’ indirimbo yakoranye na Riderman bahoze...

Umuhanzikazi Asinah Erra yamaze kwemeza ko agiye gushyira hanze indirimbo...
13 September 2019 Yasuwe: 2082 0

Nana wo muri City Maid yavuze ku by’urukundo rwe na Kizito Mihigo n’ubukwe...

Ni nyuma y’inkuru zavuzwe cyane hirya no hino bivugwa ko Umukobwa witwa...
13 September 2019 Yasuwe: 12548 1