skol
fortebet

Wema Sepetu yahawe isomo atazibagirwa mu buzima bwe n’umugabo yari yarimariyemo aramwiba amubeshya ko azamugira umugore[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 01, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Umukobwa w’icyamamare hano muri Afurika y’Iburasirazuba Wema Sepetu avuga ko yahawe isomo rikomeye atazigera yibagirwa nyuma yo kwimariramo umugabo akamwiba amafaranga asaga Miliyoni 64 z’Amashilingi amubeshya ko azamugira umugore.

Sponsored Ad

Wema Sepetu yagizwe icyamamare muri Tanzaniya kubera imikinire ya Filime,yanabaye Miss Tanzania mu 2006 byongera kuba akarusho mu kwamamara cyane ubwo yari mu rukundo na Diamond Platnumz nyuma yo gutandukana na Idris Sultan umukinnyi wa Filime.

Umugabo wibye amafaranga Wema Sepetu ni uwo aherutse kugaragaza Tariki ya 17 Ukwakira 2017 kuri konti ye ya Instagramaho yashyizeho amashusho bari gusomana byimbitse n’uyu mugabo ukuze uzwi nka Partick Christopher.

Aba bombi urukundo rwabo ntirwaramye rwaburiwe irengero nyuma y’aho ubuyobozi muri Tanzania bwamaganye iki gikorwa cy’urukozasoni bigatuma Wema ajyanwa mu rukiko akanakomanyirizwa mu bikorwa byose bya sinema n’ihazabu yasabwaga.

Patrick Christopher ngo yamuteketseho imitwe akamutwara miliyoni 64 z’amashilingi ya Tanzaniya aya ni asaga 24.000.000 frw, nk’uko Wema Sepetu yabihishuriye itangazamakuru.

Wema yagize ati “Nanyunze mu bihe bikomeye cyane, nasubiye inyuma muri make ndi gutangira ubuzima mpereye hasi, kugeza n’ubu sindiyumvisha ibyambayeho, niba yarantekeye imitwe sinzi impamvu, gusa gukosa si bibi, ikibi ni ugusubira.”

Ibitekerezo

  • Kwishimisha ntibikitwe "kuba mu rukundo".Ni icyaha kizabuza millions and millions z’abantu kubona ubuzima bw’iteka.Imana yaduhaye ubuzima ishaka ko tuyumvira.Ariko abantu ntibabikozwa.Bashaka amafaranga,kwinezeza,politike,shuguri,etc...Benshi Imana ntacyo ibabwiye,nyamara ariyo yabahaye ubuzima n’ibyo dukeneye byose (umwuka,amazi,ibiryo,indabyo,etc...). Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa