skol
fortebet

Wema Sepetu yahishuye abantu 2 b’ingenzi mu buzima bwe barimo n’umuhanzi bari mu rukundo[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 08, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi wa filimi, umunyamideli ndetse akaba n’umushabitsi mu bikorwa bitandukanye Wema Sepetu wo muri Tanzania, yavuze ko kuri ubu abantu b’ingenzi kuri we ari babiri, Aunt Ezekiel uherutse no kumuha umwana, ndetse n’umuhanzi Hamdani Zakwani ’Danzak’ bikekwa ko bakundana.

Sponsored Ad

Global Publishers dukesa iyi nkuru yavuze ko Wema avuga ko kugira inshuti mu buzima ari byiza, ariko kuri we abo babiri ari bo b’ingenzi kuri we.

Yagize ati“abo nibo byishimo byanjye, nibo batuma numva ntekanye kuri ubu, ndashima Imana kuba yarampaye abo bantu.”

Wema ntiyigeze avuga ku mubano we na Danzak, gusa uyu muhanzi uherutse gutangaza ko akunda Wema ndetse yiteguye no kuba yamurongora.

Aunt Ezekiel, umwe mu bantu b’ingenzi mu buzima bwa Wema


Danzak bivugwa ko akundana na Wema Sepetu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa