skol
fortebet

Wema Sepetu yahishuye impamvu atabyaranye na Diamond

Yanditswe: Wednesday 08, Aug 2018

Sponsored Ad

Uwahoze ari umukunzi wa Diamond Platmuz, Wema Sepetu, yamaze amatsiko abanya Tanzania bibazaga impamvu atigeze abyarana na Diamond kandi baramaze igihe kinini bakundana ndetse bakorana imibonano mpuzabitsina kenshi, aho yemeje ko afite uburwayi butuma atabyara.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa uzwi cyane muri sinema ya Tanzania ndetse watorewe kuba Miss Tanzania mu mwaka wa 2006 yabwiye abanyamakuru ko yarwaye indwara ituma atabyara nubwo yakoze ibishoboka byose ngo abone umwana bikanga.

Wema Sepetu ntiyabyaranye na Diamond kubera ko ari ingumba

Wema Sepetu yagize ati “Nibyo koko mfite uburwayi butuma intanga zanjye zidakura ndetse sinshobora kubyara.”

Wema Sepetu yatangarije abanyamakuru ibi, mu rwego rwo guca amazimwe yavugaga ko akunda kujya mu Buhindi kwiyongeresha ikibuno kandi we ajyayo mu rwego rwo kureba ko yavurwa iki kibazo cy’ubugumba akabasha kubyara.

Wema yakanyujijeho na Diamond igihe kinini gusa baza gushwana bapfuye ko uyu muhanzi wa Bongo Flava akunda gushurashura cyane.

Umuganga Uvura Wema Sepetu witwa Godfrey Chale,yabwiye abanyamakuru ko arwaye indwara yitwa Polycystic Ovarian Disease (PCOD),ituma intanga z’umugore zidakura.

Sepetu yahawe amakuru meza ku mwaka utaha shobora kuzaba yarakize ndetse akaba yabasha gutwita nyuma y’ubuvuzi yahawe n’inzobere mu Buhindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa