skol
fortebet

Wema Sepetu yakatiwe gufungwa, bishobora gusimbuzwa amamiliyoni

Yanditswe: Saturday 03, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Wema Sepetu ni umwe mu byamamarekazi muri Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko mu gihugu cya Tanzania, ubu amakuru avayo ahamya ko yaba yarafunzwe akanacibwa amande angana na Miliyoni 10 z’Amashilingi ta Tanzania nyuma yo gukwirakwiza amashusho asomana n’umugabo ibintu byafashwe nko kurarura urubyiruko.

Sponsored Ad

Wema Sepetu yakoze ibi yishimanye n’umukunzi we mushya yari kwereka abantu bamukurikira ko bari mu munyenga w’urukundo, abantu batandukanye baje kumunenga ariko we yahamyaga ko akora ibimurimo kandi afite uburenganzira busesuye bwo guhitamo unyura umutima we.

Wema Sepetu wanigeze kuba Nyampinga w’iki gihugu cya Tanzania muri 2006 akaza kwamamara cyane ubwo yari mu rukundo igihe kinini n’umuhanzi Diamond Platnumz nyuma yo gutandukana na Idris Sultan. Wema Sepetu gusomana ku mbuga nkoranyambaga byamushyize mu kaga gakomeye aho yaje no gufungwa .

Urukiko mpanabyaha rwa Kisutu ruherereye i Dar Es Salaam,rwanzuye ko agomba gutanda hafi Milioni 10 ,akabona kurekurwa gusa Wema Sepetu yemeye kuyatanga anemera icyaha .dore ko aherutse gusaba imbabazi bikaba ibyo ubusa. yewe urwego rwa Cinema muri Tanzania rwamuhagaritse kugaragara muri Filime za Tanzania.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa