skol
fortebet

Wema Sepetu yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe ari muri gereza

Yanditswe: Friday 20, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyamideli Wema Sepetu nyuma yuko icyaha cyo gukoresha ndetse no gucuruzwa ibiyobyabwenge kimufashe yakatiwe gufungwa umwaka wose cyangwa agatanga amashirigi ya Kenya angana na miliyoni 2 akarekurwa.

Sponsored Ad

Miss Wema Septu yigeze gufungwa iminsi irindwi muri Gashyantare 2017 gusa aza kurekurwa atangira gukurikiranwa adafunzwe. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Nyakanga 2018, Urukiko rwa Kisutu rwasomye imyanzuro y’urubanza rwa Wema Sepetu rutangaza ko ibyaha yari akurikiranyweho bimuhama byose bityo akaba agomba gukanirwa urumukwiye .

Urukiko rukimara guhamya Miss Wema Sepetu ibi byaha, rwahise rumuhanisha igifungo cy’umwaka umwe cyangwa agahita yishyura miliyoni ebyiri z’amashilingi ya Tanzania.

Urukiko rwa Kisutu ruherereye i Dar es salaam, rwamenyesheje Wema Sepetu ko nananirwa gutanga ihazabu yaciwe azahita yoherezwa muri gereza gukora igihano gihwanye n’ibyaha yakoze.

Mu rubanza rwe, Miss Sepetu uri mu bakomeye cyane muri Tanzania yareganwaga n’abakozi be babiri, mu iperereza ry’ibanze byari byagaragajwe ko bagiye bamufasha gusakaza ibiyobyabwenge gusa mu iburanisha habuze ibimenyetso bibahamya icyaha bityo bahita bagirwa abere.

Ubwo aheruka gufungwa, Wema yari yafatiwe rimwe n’abandi bantu b’ibyamamare muri Tanzania barimo Dogo Hamidu, Khalid Mohamed (TID) n’umunyamakuru uzwi cyane ukorera Clouds TV Babuu wa Kitaa, aba bose kugeza ubu baracyakorwaho mu buryo bwimbitse ku byaha bashinjwa birimo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge.

Umuhanzi Vanessa Mdee[Vee Money] na we aherutse gufungwa azira gucuruza ibiyobyabwenge gusa yarekuwe by’agateganyo akomeza gukurikiranwa ari hanze. Kugeza ubu, hari abandi bahanzi bagikurikiranwa barimo na Diamond n’abandi bantu barimo Tunda, Halidali Kavila, Amani, Kashozi n’Umucuruzi ukomeye Omry Sanga.

Miss Wema Sepetu azwi cyane mu Rwanda kubera inkuru zidasanzwe zamuvuzweho agikundana n’icyamamare Diamond Platnumz. Ni umukinnyi ukomeye wa sinema muri Tanzania.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa