skol
fortebet

Wema Sepetu yavuze amagambo akomeye ku bagore ba Diamond n’uburyo atazigera akunda umugore we kugeza apfuye

Yanditswe: Monday 04, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Wema Sepetu wabaye nyampinga wa Tanzania 2006, akaza kukanyuzaho mu rukundo na Diamond, yahishuye ko atifuza ko hari undi mukobwa wakundana n’uyu muhanzi ndetse ko n’abakundanye nawe nyuma ye atabakunda akaba atazigera agira uwo akunda kugeza apfuye.

Sponsored Ad

Imyaka igera muri 5 irashize, umukinnyi wa filimi wo muri Tanzania, Wema Sepetu wakundanaga n’umuhanzi ukomeye muri Tanzania na Afurika yose, Diamond Platnumz batandukanye.

Nk’uko tubikesha inkuru y’ikinyamakuru Amani cyamuganirije ku rukundo rwe na Diamond, yavuze ko nyuma yo gutandukana na we nta kibazo afitanye nawe ndetse n’umuryango we.

Yakomeje avuga ko mu bakobwa bose bakundanye nawe nyuma nta n’umwe yigeze akunda ko yaba yabana na Diamond.

Yagize ati”nta mugore we nigeze nkunda, ntabwo ndi indyarya. Urabizi Diamond ni umuntu twamaranye igihe nk’umukunzi wanjye, sinavuga ko nakunda umugore we, ibyo byaba ari uburyarya kandi sinshobora kuzigera ngira umugore we nkunda kugeza mpfuye.”

Aba bombi bakaba baragiye bashwana bakongera bagasubirana inshuro zigera kuri 3. Diamond ubu akaba ari mu rukundo na Tanasha uheruka kumubyarira umwana.

Ibitekerezo

  • Mumbabarire munsobanurire: Iki kinyamakuru kitwa umuryango. Uyu Dayimondi n’abandi nkawe mwirirwa mwamamaza, ba bucye ndongore na bamutaremyamazu, mwararebye musanga izi ngirwa ngo bubakira kuzisenya ari intangarugero ku buryo ari isomo ku bana bacu? Ubusambanyi mubona hari icyo buzafasha mu iterambere ry’ubumuntu n’iry’Igihugu?Dufite ababyeyi basazanye bamaranye imyaka 70, barasaza bagapfa buri munsi ntibikwiye ko mwajya mubegera bagaha abato inyigisho yafasha ahazaza h’ingo z’abanyarwanda zitangiye gusenyuka cyane namwe mubatiza umuhoro, cyane ko ari zo shingiro ry’Igihugu cyiza n’icyizere cyo kuzagira abayobozi beza? Mudahinduye icyerekezo nsanga mukwiye guhindura izina mukitwa ba gashenyi! Egega ibyo mwandika birasomwa, ariko se byose bifite umumaro?????????

    Ngizi ingaruka z’ibyo abasore n’inkumi babeshyana ngo "bari mu rukundo",nyamara akenshi biba bigamije gusa "kwishimisha" baryamana.Iteka iyo dukoze ibyo Imana itubuza,nta kabuza bigira ingaruka.Urugero,uyu Wema Sepetu yaryamanye na Diamond imyaka babyita ngo "bali mu rukundo".Ariko uko bigaragara,kuba Diamond yaramuhaze akamuta,bizatuma uyu mukobwa ababara ubuzima bwe bwose.Niyo mpamvu avuga ngo ntazigera akunda umugore n’umwe wa Diamond.
    Amategeko y’Imana yayaduhaye ishaka ko tugira amahoro nkuko Yesaya 48:18 havuga.IGIHANO nyamukuru Imana izaha billions z’abantu bakora ibyo itubuza,ni ukubima ubuzima bw’iteka muli paradizo.Bisobanura ko itazabazura ku munsi wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa