skol
fortebet

Wema Sepetu yavuze byinshi ku mukunzi we mushya anahishura uburyo yiteguye kubona umwana vuba[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 28, May 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime, Wema Sepetu yavuze ko mu gihe gito yiteguye kuba afite umwana nyuma y’uko umukunzi we mushya amusezeranyije kuzamubyarira umwana akamwibagiza agahinda kose yagize.

Sponsored Ad

Mu kiganiro na Global Publishers, Wema Sepetu yahishuye ko umukunzi we ari gukora iyo bwabaga ngo basezerane bakore umuryango.

Umukunzii mushya wa Wema Sepetu azwi ku izina rya Farid Uwezo, akaba amenyereweho gukora filime zigakundwa muri Tanzania.

Uwezo yabwiye Wema Sepetu ko azamubyaza umwana akamuha ibyishimo amaze imyaka myinshi ashakisha.

Nubwo uyu musore yiyemeje guha ibyishimo Wema Sepetu akamubyarira umwana, yanavuze ko hari ibintu byihariye ashaka gukemura mbere yo gusezerana na Sepetu .

Ati “Hari ibyo nigeze kumva bamuvugaho ariko simbyitayeho. Icyo nzi cyo ni uko mukunda kandi nambwira yego nzamurongora mubyaze abana. Ibyo yaciyemo ni amateka".

Uyu mugabo kandi ateganya gukwa Wema Sepetu bagakora ubukwe bw’agatangaza.

Wema wabaye Miss Tanzania muri 2006 ari mu rukundo na Uwezo nyuma yo kumvikana mu nkundo n’ibyamamare bitandukanye birimo, Diamond Platnumz, Ommy Dimpoz, Luis Munana, Idris Sultan ndetse na nyakwigendera Steven Kanumba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa