Wema wakundanye na Diamond yagize icyo avuga ku burwayi amaze iminsi arwaye

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 18 July 2018 Yasuwe: 2018

Wema Sepetu uzwi cyane mu mafilime atandukanye ndetse no ku mbugankoranyambaga yari amaze igihe arwaye ndetse anagerageza gufata imiti yo kumworohereza ku munsi wa none akaba atangaza ko yongeye kugarura ubuyanja.

Uyu musitarikazi yongeye kugaragara ndetse anishimira ko Imana yakoze imirimo ikomeye ikongera kumuha imbaraga z’ubuzima nyuma y’iminsi itari mike yari amaze ababazwa n’indwara yagize ubwiru atashatse kubwira abakunzi be.

Wema Sepetu ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku burwayi bwari bumaze igihe bwaramwibasiye, yemeje ko koko yari amaze igihe atameze neza ariko icyiza akaba yongeye gutora agatege kubera imbaraga z’Imana.

Ubwo yabazwaga uburwayi bwaribwaratumye asa nubuze mu bitangazamakuru ndetse no kumbugankoranyambaga nk’uko yari asanzwe abigenza, yavuze ko icyo abakunzi be bagomba kumenya ari uko Atari ameze neza ariko adashobora kuvuga uburwayi yari amaze igihe afite.

Yagize ati:” Nibyo koko maze igihe ntameze neza, nibasiwe n’uburwayi, ariko uyu mwanya ndumva Imana yarakoze neza mfite agatege, kubyerekeye uburwayi ntacyo nshobora kubitangazaho kuko ni ibanga ryanjye”.

Wema Sepetu yanaboneyeho umwanya wo kuvuga ko amashusho atandukanye yagiye acizikana ku mbugankoranyambaga zimugaragaza ko atameze neza, ari ukuri kuko Atari ameze neza koko.

Yagize Ati”amashusho mwagiye mubona zigaragaza ko ntameze neza ni ukuri, gusa ku burwayi narindwaye ntamakuru nabutangaho”.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuhanzi wo muri Wasafi urimo gukorana indirimbo na Meddy yamenyekanye

Meddy agiye gukorana indirimbo n’umuhanzi Mbosso ufashwa na Wasafi...
18 November 2018 Yasuwe: 1054 0

Umuraperi wibasiye umugore wa Perezida w’ Ubufaransa byamugizeho...

Umuraperi w’ Ubufaransa yaririmbye indirimbo ‘Cougar Gang’ avugamo ko abagore...
18 November 2018 Yasuwe: 1643 0

Asinah yagize icyo avuga ku ifoto yashyize hanze yambaye mu buryo...

Asinah yavuze ko yakoze iriya foto mu buryo bwo kwerekana umuco kamere...
18 November 2018 Yasuwe: 2133 0

Imijyi 20 ikorerwamo ubusambanyi kurusha iyindi yose ku isi...

Muri iyi minsi ubusambanyi bukomeje kwiyongera yaba ku bantu baziranye...
18 November 2018 Yasuwe: 2920 0

AntoMigno baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera kujyanisha imyenda...

AntoMigno umusore n’umukobwa bamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera kwambara...
18 November 2018 Yasuwe: 1624 0

Meddy aritegura gushyira hanze album ye y’indirimbo

Meddy yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ye ya 2...
18 November 2018 Yasuwe: 236 0