skol
fortebet

Wentworth Miller wamenyekanye nka Michael Scofield muri Prison Break yanze kongera kuyikinamo kubera impamvu itangaje

Yanditswe: Tuesday 10, Nov 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Filimi w’umunyamerika wakunzwe na benshi muri filimi y’uruhererekane ya Prison Break yamenyekanyemo nka Michael Scofield,yafashe umwanzuro wo kutazongera kuyigaragaramo kubera ko ngo ari umutinganyi ashaka kujya yibanda kuri filimi zishyigikira ubutinganyi.

Sponsored Ad

Uyu Wentworth Miller wakunzwe na benshi mu bakunzi ba filimi z’uruhererekane bitewe na Prison Break yakinaga akundana n’umugore witwa Sarah Wayne Callies ubu akina yitwa Sarah Tancredi ariyo mpamvu yahisemo kuva muri iyi filimi.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye tugenekereje, Wentworth Miller yagize ati “Ubu namaze kuva muri PB [Prison Break] byeruye.Ntibitewe no kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga [nubwo byabigizemo uruhare runini].Ntabwo ngishaka gukina inkuru z’urukundo rw’abadahuje ibitsina.Inkuru zabo zaravuzwe (kandi zivugwa).

Ndabizi ko bamwe bibabaje,mumbabarire.Niba urakajwe cyane no kuba warakunze inkuru y’urukundo rw’umugabo wakunze umukobwa kandi ari umutinganyi wa nyawe…Birakureba.W.M”

Nyuma yo gushyira hanze ubu butumwa,bagenzi be bakinana nabo ari abakinnyi ngenderwaho barimo Dominic Purcell na Sarah Wayne Callies bashyigikiye umwanzuro we.

Dominic Purcell [Lincoln Burrows]yagize ati “Byari ibyishimo gusa muvandimwe.Mbega urugendo rwari rwiza.Ndagushyigikiye kandi ndumva impamvu y’umwanzuro.Nishimiye ko wafashe umwanzuro wo kurengera ubuzima bwawe n’ukuri kwawe….Ndagukunda muvandimwe.”

Sarah Wayne Callies we yagize ati “Mu byishimo byinshi kubera akazi twakoranye n’urukundo rwuzuye,nshyigikiye umwanzuro wafashe.”

Uyu mugore yakomeje avuga ko Prison Break yakinwe ku bw’urukundo rw’abantu bose harimo n’abatinganyi ndetse yemeza ko babashyigikiye.

Mu minsi ishize nibwo byavuzwe ko Bwana Miller yibasiwe cyane n’abantu ku mbuga nkoranyambaga bamuziza ko ari umutinganyi ariyo mpamvu yahisemo kuva muri Filimi yamugize icyamamare ya prison break.

Mu minsi ishize,Umuyobozi wa Fox Entertainment itegura iyi filimi,Bwana Michael Thorn yahishuye ko hashobora gusohoka indi season ya Prison Break gusa ninaza ntabwo izaba irimo Wentworth Miller wakunzwe cyane.

Prison Break ishingiye ku nkuru ya Michael Scofield [Wentworth Miller] wateguye umugambi wo gukora icyaha gituma afungirwa muri gereza ya Fox River kugira ngo azabone uko akazatorokesha umuvandimwe we Lincorn Burrows wari uyifungiwemo yaranakatiwe igihano cy’urupfu ,abeshyerwa ko yishe musaza wa Perezida wa US kandi ari ikinyoma cyambaye ubusa cyahimbwe n’icyitwa “Company” kiba cyuzuyemo abategetsi bakomeye kandi bavuga rikijyana.

Aba bavandimwe bombi bafungiwe hamwe bakora udukoryo twinshi twuzuye ubwenge kugeza batorotse gereza ariko na nyuma yo kugera hanze ubuzima bwabaye umuravumba kubera abashakaga kubakoresha.

Uburyo Micheal Scofield akorana ibintu ubwenge bwinshi n’amayeri adasanzwe, nibyo byatumye iyi filime iryoha kandi ikishimirwa n’abatari bake kugeza nubu baracyayisubiramo

Muri 2005 nibwo iyi filime y’uruhererekane yatangiye gukinwa ariko nyuma yo gusohoka yagize abakunzi benshi kugeza ubwo igice cya mbere gusa(saison1) cyarebwe n’abagera kuri miliyoni 9. M

Wentworh Miller benshi bazi ku izina rya Michael Scofield yavutse ku itariki ya 02 Kamena 1972. Ni umwanditsi wa filime, arazikina ndetse akanaziyobora. Gukina yitwa Michael Scofield muri filime y’uruhererekane imwe mu zakunzwe na benshi yitwa Prison Break byatumye aba ikirangirire ku isi .

Yavukiye mu bwongereza mu gace ka Chipping Norton, Oxfordshire abyarwa n’ababyeyi b’Abanyamerika . Nyina Joy Marie ni umwarimu naho se Wentworth Earl Miller II, aburanira abandi(avocat) ndetse n’umwarimu . Ibisekuru bya Miller biri hafi kusi hose kandi biratangaje. Ise umubyara afite inkomoko muri mu bihugu binyuranye aribyo :Africa na America( African-American), Jamaica, Ubwongereza, Ubudage, na Isiraheri . Nyina wa Miller afite inkomoko muri Burusiya , Ubufaransa, Syria, Libani, ndetse no muri Swede .

Muri 1990 nibwo Wentworth Miller yarangije amashuri ya Kaminuza y’icyiciro cya kabiri muri Princeton University , mu buvanganzo bw’icyongereza(English literature). Mu gihe yigaga yakundaga kujya mu matsinda anyuranye yo kuririmba.

Muri 1995 nibwo Wentworth Miller yagiye I Los Angeles ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika kwiga ibigendanye no gukina filime(Acting career).

Muri Nzeri 2013 nibwo Wentworth Miller(Michael Scofield ) yeruye ku mugaragaro ko ari umutinganyi.

Abandi bakinnyi bazwi muri PB ni nka Amaury Nolasco, Robert Knepper, Rockmond Dunbar,Peter Stormale,Paul Adelstein n’abandi.





Kuba akina akundana na Sarah ,byatumye Miller yikura muri PB

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa